Biragaragara ko inyigisho z’amadini y’ibinyoma, imyemerere ya kera n’imigenzereze y’abakurambere biri hirya no hino byiyitirira ku kuvuga ukuri kuva ku Mana, bikwiye kuvaho kandi bikavugururwa. Bikwiye kwamaganwa hanyuma hakemezwa uburyo bushya. Imyumvire y’inyokomuntu ikwiye guhinduka. Umuti mushya n’igisubizo ku bibazo by’abantu bikwiye kwemerwa. Ibitekerezo bya muntu ubwabyo bikwiye guhinduka ndetse bikajyana no guhindura isi. Mu by’ukuri nk’uko ibitekerezo n’imvugo zo mu myaka ya kera nta musaruro byazanye kugeza uyu munsi, ndetse n’amahame , amategeko yashyizweho na mwene muntu birashaje kandi byabaye inzitizi ku gutanga umusaruro kw’idini. Ni ukuri byabaye imbarutso y’urwangano n’umwijyane mu batuye isi bose; intambara n’ubwicanyi byatumye ubumwe bw’inyokomuntu bubura umwanya mu mibereho yabo. Hagati aho rero, ni inshingano zacu muri iki kinyejana cy’umunezero ngo dusesengure neza ibikenewe kugira ngo habeho idini nyakuri riva ku Mana, tugashaka ukuri kose kuganisha ku bumwe...