Ubushize ubwo twabagezagaho ibijyanye n’inyigisho bahá’í, twababwiye ibijyanye n’ibyo ababahá’í bakora. Ibikorwa by’ababahá’í bikubiye mu ngingo eshanu nk’uko twari twabivuze gusa twavuze ebyiri gusa. Uyu munsi reka tubagezeho n’izindi ngingo eshatu zari zisigaye. 3. Amashuri baha'i y'abana : Iyi gahunda iba iteganyirijwe abana bari mu myaka hagati ya 12 na 14 y’amavuko. Iyi gahunda kandi iba igizwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kwimenyereza kuvugira mu ruhame, gusoma, gusobanukirwa inyandiko, siporo, imikino, ubuhanzi, imyidagaduro,umuco, kumva neza ibijyanye na roho no kubishyira mu ngiro ndetse no gukora imishinga itandukanye yo mu miryango yabo, mu nsisiro bakomokamo ndetse na mwene muntu muri rusange. Icyo ubu bumenyi buba bugamije ni ukubaka ububasha bw’ubwenge na roho, ni ukuvuga gufasha kugira ubushobozi bufatika, indangagaciro za roho nk’ubushobozi bwo gutekereza, kugira ngo bifashe buri umwe witabira kwigaragaza no kugaragaza ubudasa mu byo akorera aban...