Ubushize ubwo twabagezagaho ibijyanye n’inyigisho bahá’í, twababwiye ibijyanye n’ibyo ababahá’í bakora. Ibikorwa by’ababahá’í bikubiye mu ngingo eshanu nk’uko twari twabivuze gusa twavuze ebyiri gusa. Uyu munsi reka tubagezeho n’izindi ngingo eshatu zari zisigaye.
3. Amashuri baha'i y'abana : Iyi gahunda iba iteganyirijwe abana bari mu myaka hagati ya 12 na 14 y’amavuko. Iyi gahunda kandi iba igizwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kwimenyereza kuvugira mu ruhame, gusoma, gusobanukirwa inyandiko, siporo, imikino, ubuhanzi, imyidagaduro,umuco, kumva neza ibijyanye na roho no kubishyira mu ngiro ndetse no gukora imishinga itandukanye yo mu miryango yabo, mu nsisiro bakomokamo ndetse na mwene muntu muri rusange.
Icyo ubu bumenyi buba bugamije ni ukubaka ububasha bw’ubwenge na roho, ni ukuvuga gufasha kugira ubushobozi bufatika, indangagaciro za roho nk’ubushobozi bwo gutekereza, kugira ngo bifashe buri umwe witabira kwigaragaza no kugaragaza ubudasa mu byo akorera abandi.
Ibi bikorwa biba byagaragajwe mu matsinda bituma bamwe biyumvamo icyo bivuze gusangirira hamwe,kwibariza hamwe, kwigaragaza no kwishimisha. Iyi gahunda kandi ituma haboneka uguterana inkunga mu buzima bwa buri munsi ndetse ikaba n’urufunguzo rw’ifatwa ry’ibyemezo byatekerejweho mu bwisanzure. Akenshi bikaba bishingiye ku bitekerezo bya roho.
4. Uruziga rw’amasomo : Inziga z’amasomo ni amatsinda ahura mu buryo buhoraho agamije kwiga inyandiko zera bahá’í biciye mu kujya impaka, imyitozo yo kugira ibyo bashyira mu ngiro n’ibikorwa bya gihanzi.
Izi nziga ziboneka mu bihugu byose ku isi. Habamo gahunda yo guhugura abakuze,ndetse igaruka no ku burezi bw ‘urubyiruko. Iyi ni gahunda ifatwa nk’iyagutse cyane kurusha izindi ku isi.
Aya mahugurwa afasha buri umwe wayitabiriye kuvumbura ukuri kwa roho y’ubuzima bwe biciye muri gahunda yo kwiga ndetse no gutekereza ku kuri kw’imiterere ya muntu.
5. Inama y’urubyiruko : Urubyiruko ruharanira gutanga umusanzu ku mibereho myiza y’imiryango yabo ruraterana , kuva mu ntangiro za Nyakanga 2013 mu ruhererekane rw’inama rwifujwe n’Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera, Inteko Nkuru y’ukwizera bahá'i, binyuze mu nama nto z ‘urubyiruko bakabikorera aho batuye mu rwego rwo gusangira na bagenzi babo inyigisho za Bahá'u'lláh.
Ku bindi bisobanuro byisumbuye bijyanye n’ibyo Ababahá'i bakora bashyira mu ngiro inyigisho za Bahá’u’lláh, twifashisha ibyo Inteko Nkuru ku isi y’ Ababahá'i ishyira ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Comments
Post a Comment