Ku wa gatandatu tariki 20 Werurwe 2021 mu Karere ka Rubavu bizihije itangira ry’umwaka mushya, bijyanye n’imyemerere y’Idini y’Ababaha’i. Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo dore ko n’abandi bo mu yandi madini bose bari bahawe ikaze kuri uyu munsi udasanzwe. Uyu munsi twagereranya n’Ubunani ku b’iyindi myemerere, watangijwe n’isengesho hakurikiraho gusangira ibyo kurya no kunywa ku bari bitabiriye. Barumbi Ekumeni Badipi Amédée,Umubaha’i w’i Rubavu, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye yavuze ko uyu uba ari umwanya mwiza wo kwishima ndetse no gusangira n’inshuti n’imiryango. Barumbi Ekumeni “Uyu si umwanya w’inyigisho. Ahubwo turishimira umwaka mushya kuko nibwo isi iba itangiye kuzenguruka izuba mu gihe kingana n’iminsi 365. Mwese mbifurije umwaka mushya muhire.” Niko Barumbi yavuze. Umwe mu baturage bitabiriye uyu munsi mukuru yavuze ko yumva anyuzwe mu mutima ndetse ko a...