Skip to main content

Rubavu bijihije umunsi mukuru wa Nawruz mu byishimo bidasanzwe

Ku wa gatandatu tariki 20 Werurwe 2021 mu Karere ka Rubavu bizihije itangira ry’umwaka mushya, bijyanye n’imyemerere y’Idini y’Ababaha’i. Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo dore ko n’abandi bo mu yandi madini bose bari bahawe ikaze kuri uyu munsi udasanzwe.



Uyu munsi twagereranya n’Ubunani ku b’iyindi myemerere, watangijwe n’isengesho hakurikiraho gusangira ibyo kurya no kunywa ku bari bitabiriye.

Barumbi Ekumeni Badipi Amédée,Umubaha’i w’i Rubavu, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye yavuze ko uyu uba ari umwanya mwiza wo kwishima ndetse no gusangira n’inshuti n’imiryango.

                                Barumbi Ekumeni


“Uyu si umwanya w’inyigisho. Ahubwo turishimira umwaka mushya kuko nibwo isi iba itangiye kuzenguruka izuba mu gihe kingana n’iminsi 365. Mwese mbifurije umwaka mushya muhire.” Niko  Barumbi yavuze.

Umwe mu baturage bitabiriye uyu munsi mukuru yavuze ko yumva anyuzwe mu mutima ndetse ko anabana neza n’Ababaha’i. Yanongeyeho ko inyigisho zabo zimunyura kuko asanga zirimo ukuri.

                                 Habanje amasengesho

Uyu munsi wa Nawruz wizihijwe mu gihe Ababaha’i bari bamaze igihe kingana n’iminsi 19 bari mu gisibo aho baba basenga cyane. Ubu bo babara ko ari mu mwaka wa 178 EB.

Mu minsi ishize Umunyamabanga mukuru wa ONU, António Manuel de Oliveira Guterres, avuga kuri Nawruz, yavuze ko nk’uko isi yifatanyije mu kurwanya no guhashya icyorezo cya COVID-19, Nawruz nayo ni ikimenyetso cy’uko isi ikwiye gukorera hamwe mu kwiyubaka mu buryo burambye no kuba mu mucyo n’ituze rihoraho.







Comments

Popular posts from this blog

Rubavu bizihije isabukuru y'imyaka 200 Intumwa y'Imana Báb amaze avutse

Kimwe n’abandi bose ku isi, Ababaha’I bo mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu nabo kuri uyu wa 30 Ukwakira 2019 bizihije isabukuru y’imyaka 200 intumwa y’Imana  Báb ,wateguraga ukuza kwa  Bahá’u’lláh , amaze avutse. Abo mu madini yose bari bahawe ikaze muri uyu munsi mukuru nk’uko idini ry’Ababaha’i  ryimakaza ihame ry’ubumwe bw’amadini. Báb  wavutse  mu mwaka 1819, iri zina risobanura irembo. Nyirabasabose Priscilla, umwe mu bemera b’idini rya Kibaha’I  I Rubavu, avuga ko bishimira uburyo ubutumwa  Báb  yifuzaga gusakaza ku isi benshi bamaze kubumenya kuri ino nshuro ndetse ko n'aho butaragera bakomeje gahunda yo kubusakaza.

Ukwigobotora : [Iyi nyandiko mu «Ibonekerwa rya Bahá'u willáh, Umubumbe wa kabiri, Andrinople 1863-68» ya Adib Taherzadeh, imp. 34-41.]

    Muri Nyandiko ye(Igisigo)   Bahá'u'lláh agaruka   ku mbaraga z’Ibonekerwa kandi yemeza ko binyuze muriyo umuntu ashobora kugira urwego rwiza ruri hejuru mu migenzereze myiza y’ukwemera. Yahamagariye abamwemera   guharanira kugera ku rwego bamuhindukirira bafite imitima itanduye hamwe n’ubwitange, hanyuma bakitandukanya n'ibintu byo mu isi. Muri nyinshi mu nzandiko ze Bahá'u'lláh yavuze ko ikintu gikomeye umuntu yagezeho ari ukwitandukanya na byose bisigasira   Ubumana. Ubugingo bushobora kubona kwizera no gutera imbere kugana Imana kugeza aho butandukaniye n’iyi si. Ariko kwigobotora akenshi byumvwa nabi kandi bigafatwa nkaho ari ukwanga isi. Amatsinda menshi y’abantu bakunda kuba mu bigo by’abihaye Imana cyangwa ibigo bisa nabyo, bibwira ko imikorere nk’iyi izamura urwego rw’ukwemera kwabo. Inyigisho za Bahá'u'lláh zirwanya rwose ibi. Urugero, mu nyandiko ye ya kabiri kugeza kuri Napoleon III, Bahá'u'lláh abwira abihayimana muri aya magambo at...

INKURU YO MURI IKI GIHE IBABAJE KANDI ITEYE AGAHINDA. IGICE CYA 1

     Niba ikimenyetso kigaragara cy’ukuri kw’Intumwa y’Imana gituruka ku bushobozi bw’ingaruka zayo ku bantu, nta na rimwe icyo kimenyetso kigeze kiboneka mu mateka y’Amadini ari ku isi ngo gihwane n’icyatanzwe na BAB na BAHA’U’LLAH.      Idini Baha’I imaze imyaka irenga ijana na mirongo ine gusa, nyamara ryakwiriye ku isi yose. Mu mijyi myinshi n’imidugudu, abayoboke b’amadini yose, bemeye ko ari cyo cyuzuzo cy’ibyiringiro byabo by’ingenzi n’umwanzuro w’ibyasezeranijwe n’amadini yabo bwite.      Mu gutera imbere kw’abantu, buri gihe amateka arongera akagaruka. Tubona ibihe biba ibindi.Ibihe byo kugwa n’ibihe by’ikuzo. Ni ko bigenda mu mateka y’amateka. Ibihe birasimburana.Ukwemera kwa Baha’I ntiguhinyuza iryo tegeko ubwo, Ali Muhamadi (1819-1850) yemezaga   umuyisilamumu mugoroba wok u wa 23 Gicurasi 1844. I Shirazi (u Buperusi) ko ari we wasezeranijwe bavuze mu buhanuzi n’inyandiko za kera, Yatangaje igihe cy’isozwa ...