N’ubwo yari afite imibereho y’inyangamugayo n’iyo gukunda Imana,ukwamamara kwe byatumye agirirwa ishyari , urwango . Kubera ko yifuzaga ko bishira, yigiriye inama yo kuzimira nta we abibwiye,amara imyaka ibiri yose ajya kwiherera ku misozi ya Kurudisitani ,nta nzu n’amafaranga yo kumutunga. Inshuti ze n’abayoboke b’idini rye bamaze igihe kinini bamushaka, bamubonye abemerera kugaruka i Bagidadi . Mu gihe cy’imyaka irindwi , yateye inkunga abayoboke ba Bab ndetse n’Abayisilamu , Abayahudi , Abakirisitu n’Abazorowasitiri. Kubera icyubahiro n’urukundo bari bamufitiye,abanzi be baramurakariye cyane. Bagerageje kenshi kumwirukana no kumwica ariko birapfuba. Ibirego bamuregaga ku bategetsi b’u Buperusi, aregwa ko ashaka kugandishiriza ubutegetsi bw’igihugu, byatumye bamwirukana bamucira kure cyane, i Konsitantinopuli. Mu gihe cyo kuva i Bagidadi niho yahishuye urwego rwe n’Ubutumwa bwe. Icyo gihe yafashe izina rya BAHAU’LLAH risobanura “Ikuzo ry’Imana”. Mu murwa mukuru wa Turikiya,...