N’ubwo yari afite imibereho y’inyangamugayo n’iyo gukunda Imana,ukwamamara
kwe byatumye agirirwa ishyari , urwango . Kubera ko yifuzaga ko bishira,
yigiriye inama yo kuzimira nta we abibwiye,amara imyaka ibiri yose ajya
kwiherera ku misozi ya Kurudisitani ,nta nzu n’amafaranga yo kumutunga.
Inshuti ze n’abayoboke b’idini rye bamaze igihe kinini
bamushaka, bamubonye abemerera kugaruka i Bagidadi . Mu gihe cy’imyaka irindwi
, yateye inkunga abayoboke ba Bab ndetse n’Abayisilamu , Abayahudi ,
Abakirisitu n’Abazorowasitiri. Kubera icyubahiro n’urukundo bari
bamufitiye,abanzi be baramurakariye cyane. Bagerageje kenshi kumwirukana no
kumwica ariko birapfuba. Ibirego bamuregaga ku bategetsi b’u Buperusi, aregwa
ko ashaka kugandishiriza ubutegetsi bw’igihugu, byatumye bamwirukana bamucira
kure cyane, i Konsitantinopuli. Mu gihe cyo kuva i Bagidadi niho yahishuye
urwego rwe n’Ubutumwa bwe. Icyo gihe yafashe izina rya BAHAU’LLAH risobanura
“Ikuzo ry’Imana”.
Mu murwa mukuru wa Turikiya, ibigeragezo byinshi n’inzara
byari bimutegereje, kimwe n’imitsindo myinshi mu rwego rw’Ubutungane. Amaze
amezi ane ahageze, umwami yongera kumuca. Mbere yo kujya aho bari bamaze
kumucira hitwa Andrinopuli, yoherereje Umwami Abdu’l Aziz urwandiko rwe ruvuga
ko ari Intumwa y’Imana. Icyo gikorwa cyagize akamaro kanini kubera ko Umwami
Atari umugenga w’ubutaka gusa ahubwo yari umukuru w’idini ry’Abayisilamu
b’Abasuni, Igisonga cy’Umuhanuzi Muhamadi.
Yamaze imyaka ine Andrinopuli , n’ubwo yahagiriye ibyago
byinshi ntiyahwemaga gukora.
Mu ruhande rumwe, abazaga kumureba aho yabaga bariyongeraga
bitavugwa, naho mu rundi ruhande yahishuraga amabango matagatifu, ku buryo
abanditsi be batashoboraga kugendana ngo bayandukure yose. Umwe muri abo
banditsi be yandukuraga amabango 2.000 buri munsi hashize amezi 6 cyangwa 7
bityo yandika ibitabo bigeze kuri makumyabiri.
Andrinopuli ni ho yoherereje ibaruwa Abami bose.N’abandi
bantu bakomeye babonye iyo baruwa Ye,Abahanga cyane,ba Minisitiri, Abakuru
b’Amadini – muri iyo baruwa ye, yabasabaga kureba neza ishingiro ry’itangazo
rye, no gufatanya kugira ngo habaheho ubumwe n’ubwumvikane mu bantu byashobora
gutsinda ibitekerezo bibi by’urwikekwe no gukurikiza imihanngo yak era.
Uwo murimo n’uko kumvirwa byatumye abanzi barushaho
kumwanga. Babigiranye imbaraga n’ubugome bukabije, bagerageje kurwanya
ubwamamare bw’Umuhanuzi no kubuzimanganya. Bagerageje kumuroga inshuro eshatu.
Inyandiko ze bazihinduye ukundi, basebya Ababaha’i babavuga nabi,babica
urubozo,baranabafunga.
Comments
Post a Comment