Umunsi w’Isezerano uba ku itariki 26 Ugushyingo buri mwaka kandi ukanahura n’igihe Baháʼu'lláh yatoranyaga umuhungu we w’imfura ’ Abdu’l baha nk’umurinzi w’isezerano rye. ’ Abdu’l baha Nyuma yo gupfa kwa Baháʼu'lláh ku itariki 29 Gicurasi 1892, ububasha bwose bujyanye no kurinda ndetse no gusigasira isezerano byasigaranwe na ’ Abdu’l baha nk’uko Baháʼu'lláh we ubwe yabyerekanye mu nyandiko ye , Kitab-i-‘Ahd ( Igitabo cy’isezerano) Mu bugwaneza, ’ Abdu’l baha yasabye Ababaha’i bose ko badakwiye kwizihiza itariki 23 Gicurasi nk’itariki ye y’amavuko ahubwo ngo ni byiza ko bayibuka nk’umunsi B á b we ubwe yitangarijeho. Ahubwo mu rwego rwo kubaha umunsi nyawo wo kwibuka , ’ Abdu’l baha yahisemo tariki 26 Ugushyingo, uyu ni umunsi uba nyuma y’amezi atandatu hibutswe ukujya mu ijuru kwa Baháʼu'lláh. Uyu munsi na none ’ Abdu’l baha yawise uw’Isezerano rya Baháʼu'lláh. Kimwe n’indi minsi mikuru icyenda yizihizwa n’Ababaha’i, nta muntu n’umwe uba ubujijwe...