Umunsi w’Isezerano uba ku itariki 26 Ugushyingo buri mwaka
kandi ukanahura n’igihe Baháʼu'lláh yatoranyaga umuhungu we w’imfura ’Abdu’l
baha nk’umurinzi w’isezerano rye.
Nyuma yo gupfa kwa Baháʼu'lláh ku itariki 29 Gicurasi 1892,
ububasha bwose bujyanye no kurinda
ndetse no gusigasira isezerano byasigaranwe na ’Abdu’l
baha nk’uko Baháʼu'lláh
we ubwe yabyerekanye mu nyandiko ye , Kitab-i-‘Ahd ( Igitabo cy’isezerano)
Mu bugwaneza, ’Abdu’l
baha yasabye Ababaha’i bose ko badakwiye kwizihiza itariki 23 Gicurasi
nk’itariki ye y’amavuko ahubwo ngo ni byiza ko bayibuka nk’umunsi Báb
we ubwe yitangarijeho.
Ahubwo mu rwego rwo kubaha umunsi nyawo wo kwibuka , ’Abdu’l baha yahisemo tariki 26
Ugushyingo, uyu ni umunsi uba nyuma y’amezi atandatu hibutswe ukujya mu ijuru
kwa Baháʼu'lláh. Uyu munsi na none ’Abdu’l
baha yawise uw’Isezerano rya Baháʼu'lláh.
Kimwe n’indi minsi mikuru
icyenda yizihizwa n’Ababaha’i, nta muntu n’umwe uba ubujijwe guhagarika akazi
uretse kuba inshuti zahura zigasabana.
Comments
Post a Comment