(10) XXXI. Rebesha ijisho ry’umutima wawe uruhererekane rw’Abahanuzi basimburanye kuva ku kwigaragaza kw’Adamu kugeza kuri Bab. Ndemeza imbere y’Imana ko bose boherejwe n’ubushake bw’Imana, ko buri wese muri bo yazanye ubutumwa bwihariye kandi yahawe igitabo kidasanzwe cy’ihishura ry’Imana, hamwe n’ubutumwa bwo guhishura amayobera y’urwandiko rukomeye. Urugero rw’ihishura rwaranze buri wese muri bo ni ikimenyetso cy’ubutoni bwacu kuri bo, niba mubarirwa mu bashobora kwiyumvisha uko kuri. Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa mukandika kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300. E-mail : aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose. KANDA HANO UKURIKIRE ANDI MAKURU Y'ABAHA'I KU ISI BAHA'IS DE RUBAVU TV