Báb wavutse yitwa Sayyed ʻAlí Muḥammad Shírází , yavutse ku itariki 20 Ukwakira 1819. Yavukiye i Shiraz ho muri Iran. Yishwe arashwe n’abasirikare, ahowe Imana ku itariki 9 Nyakanga 1850. Uyu nguyu mu idini ry’Ababaha’i afatwa nk’umuntu ukomeye cyane kuko iri zina rye Bab risobanuye irembo. Uyu kubaho kwe kwateguraga ukuza no kubaho kw’Intumwa y’Imana Baháʼu'lláh.
Tariki icyenda z’Ukwezi kwa Nyakanga buri
mwaka ku isi hose Ababaha’i bibuka banazirikana iby’uru rupfu rwa Bab.
Mu Karere ka Rubavu Ababaha’i baho nabo
bateranye bongera kwibukiranya iby’amateka ye ndetse banatanga inyigisho
zishimangira ko buri wese akwiye gukomera mu Kwemera kugira ngo isi ibe nziza.
Aha niho bahereye bahamagarira urubyiruko gufata iya mbere mu guhamya ukuri n’Ukwemera
bafite bashize amanga.Ibi birahura n’uko Bab nawe yitangaje ndetse atangira
gukorera Imana ari umusore muto.
Ababaha’i ba Rubavu bamaze iminsi bakora
ibiterane byatangiye mu kwezi kwa Gicurasi 2022 bigamije kwereka abantu inzira
nyakuri, gukorera Imana no kwimakaza umuco wo kubana mu mahoro.
Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa
mukandika kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300.
E-mail :
aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose.
Comments
Post a Comment