Skip to main content

Posts

Showing posts from September, 2022

UMURYANGO UMWE W'INYOKOMUNTU

Mu by’ukuri bose ni abagize umuryango umwe w’inyokomuntu… Abana ba data umwe wo mu ijuru. Inyokomuntu igereranywa n’indabo z’amabara atandukanye ariko zikaba zibarizwa mu busitani bumwe. Hari ubumwe muri uko kuba hari ibyo zidahuje. Rumwe rutuma urundi rugaragara neza mu bwiza.   Abdul'-Baha,divine philosophy,p.25-26 -------------------------------------------------- Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa mukandika kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300. E-mail : aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose. KANDA HANO UKURIKIRE ANDI MAKURU Y'ABAHA'I KU ISI                                 BAHA'IS DE RUBAVU TV

UMUNTU NA SOSIYETE

INTANGIRIRO Tubayeho uyu munsi mu gihe cyihariye mu mateka. Aho umuntu uko azamuka akura ava mu bwana ajya mu myaka y’ubukure , aba akeneye gusobanukirwa isano iri hagati y’umuntu, umuryango ndetse n’amahuriro ya sosiyete. Imikoranire y’izi ngero eshatu ni ngombwa mu kugira ngo habeho iterambere , aho nk’urugero , inteko zisaba ishyirwa mu bikorwa ry’ubusabe bw’ubwigenge, aho biba bikeneye gusimbuzwa ibitekerezo by’ingirakamaro mu kubaka isi nziza. Kwemera ko umuntu , umuryango, ndetse n’inteko za sosiyete ari inkingi ya mwamba mu kubaka iterambere, no gukorana, Bizana inzira zose z’ibyishimo ku bantu kandi bikanafasha iremwa ry’ahantu imbaraga nyakuri z’ukwemera kw’inyokomuntu zizamukira. Abantu bose baremewe kuzana iterambere rikomeye. BAHÁ’U’LLÁH ----------------------------------- Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa mukandika kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300. E-mail : aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri ...

AMASHURI Y’ABANA

Ababaha’i babona urubyiruko nk’umutungo w’agaciro baba bafite mu muryango! Ku bwabo baba bababonamo ubushobozi n’isezerano ry’ejo hazaza. Gusa kugira ngo iri sezerano rigerweho , bisaba ko bagaburirwa neza iby’ukwemera.Mu isi aho ibyishimo by’abana bishobora kwangizwa n’ukwikunda kw’isi no kwishakira ibisubizo, inyingisho z’ibyiza n’ukwemera ku bana byagira umumaro ukomeye cyane. Umuryango w’Ababaha’i muri buri rwego ushishikarizwa kugira uruhare mu gusubiza intego z’ukwemera urubyiruko rwifuza kugeraho, ndetse n’urubyiruko ruba rufite inshingano zo gufasha abato kuri bo babari hafi ngo batere imbere mu buryo bwose. Ibikorwa by’uburezi ku bana biri mu by’ibanze biba bikwiye kwagurwa mu muryango. Mu myaka ya kera, inteko z’amahugurwa, ku isi hose zagize uruhare rufatika mu guhugura abarimu uko bayobora amashuri y’uburezi mu kwemera kw'abana. Ibintu byakozwe n’inteko byibanda ku nyungu z’indangagaciro z’ukwemera- urugero,kugira ukuri, ubugwaneza, kweza umutima, n’ubunyangamugayo- bif...