Skip to main content

Posts

Showing posts from March, 2023

Ihame ry'uburinganire hagati y'abagabo n'abagore

“ Mugire icyizere! Vuba aha hazaza iminsi aho abagabo babwira abagore bazakoresha aya magambo : “ Murahiriwe ! Murahiriwe ! Mu by’ukuri, mukwiriye impano zose. Mu by’ukuri, mukwiriye kwambika imitwe yanyu ikamba y’ikuzo rihoraho, kubera ko mu buhanga n’ubumenyi, mu mico myiza hamwe n’ubuziranenge, muzaringanira n’umugabo, hanyuma ku byerekeranye umutima mwiza, impuhwe zihebuje no kugira igikundiro, murabaruta.” ‘Abdul’-Bahà ------------------------- Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa mukandika kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300. E-mail : aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose. KANDA HANO UKURIKIRE ANDI MAKURU Y'ABAHA'I KU ISI                                 BAHA'IS DE RUBAVU TV

Ibyo wamenya ku gisibo cy'Ababahá'í

“O Mana yanjye, iyi niyo minsi ya mbere mu minsi washyizeho ngo abakwemera bayikurikize mu Gisibo. Ndabasaba mwe ubwanyu ndetse nawe ubwe wasibye ku bw’urukundo rwanyu ndetse n’umunezero wanyu ukwiye – atari ku giti cye cyangwa ubushake , atari ku bwo gutinya umujinya – ndetse ku bw’amazina ahebuje n’indangagaciro zikomeye, k u kweza abagaragu bawe urukundo ruhebuje uretse wowe no kubegereza hafi y’aho kukuramya huje urumuri rwo mu maso hawe ndetse n’inteko y’ubumwe Bwawe. Murikira imitima yabo, O Mana yanjye, hamwe n’urumuri rw’ubumenyi bwawe kandi bonesha mu maso habo  n’urumuri rw’izuba rirasa riturutse ku mpera z’isi y’ububasha Bwawe. Ushoboye gukora ibikunezeza. Nta yindi Mana uretse Wowe, icyubahiro cyose ni icyawe, n’ubufasha bwose busabwa n’abantu ni Ubwawe. Bafashe Mana, guhamya Ubutsinzi bwawe ndetse no kuzamura Ijambo ryawe. Bareke bababare, hanyuma, babe ibiganza by’Ukwemera kwawe hagati mu bagaragu Bawe, ubagire abaguhamya Idini ryawe ndetse n’Ibikuranga kandi bagusi...