“O Mana yanjye, iyi niyo minsi ya mbere mu minsi washyizeho ngo abakwemera bayikurikize mu Gisibo. Ndabasaba mwe ubwanyu ndetse nawe ubwe wasibye ku bw’urukundo rwanyu ndetse n’umunezero wanyu ukwiye – atari ku giti cye cyangwa ubushake , atari ku bwo gutinya umujinya – ndetse ku bw’amazina ahebuje n’indangagaciro zikomeye, k u kweza abagaragu bawe urukundo ruhebuje uretse wowe no kubegereza hafi y’aho kukuramya huje urumuri rwo mu maso hawe ndetse n’inteko y’ubumwe Bwawe. Murikira imitima yabo, O Mana yanjye, hamwe n’urumuri rw’ubumenyi bwawe kandi bonesha mu maso habo n’urumuri rw’izuba rirasa riturutse ku mpera z’isi y’ububasha Bwawe. Ushoboye gukora ibikunezeza. Nta yindi Mana uretse Wowe, icyubahiro cyose ni icyawe, n’ubufasha bwose busabwa n’abantu ni Ubwawe.
Bafashe Mana, guhamya Ubutsinzi bwawe ndetse no kuzamura Ijambo ryawe. Bareke bababare, hanyuma, babe ibiganza by’Ukwemera kwawe hagati mu bagaragu Bawe, ubagire abaguhamya Idini ryawe ndetse n’Ibikuranga kandi bagusingize bafite ibimenyetso n’ibihamya. Ni ukuri uri Umunyabuntu, Urahebuje, Umunyabubasha, Ushoborabyose, n’Umunyampuhwe.” Bahá’u’lláh
___________________________________________________________________________________
Uku niko 'Abdu'l-Bahá, umuyobozi w’Ukwemera kwa Kibahá'í kuva mu mwaka 1892 kugeza 1921, yagaragaje byinshi ku gisibo gikorwa n’Ababahá'í. Mu myaka myinshi yashize , igisibo cyabaye kimwe mu bintu by’ingenzi mu myemerere y’amadini. Byagiye bikorwa mu buryo butandukanye, bitewe n’imico y’idini runaka, gusa amahame yacyo yo yagumye ari amwe. Imico yose yashyizeho, mu by’ukuri, agaciro kanini ku ngingo y’ugusiba. Ku ruhande rw’Ababahá'í igisibo cyabo kimara iminsi cumi n’icyenda, kuva tariki 2 Werurwe kugera 20. Mu ngengabihe ya Kibahá'í , iki gihe kiba gihwanye n’ukwezi kwa 'Álá, ukwezi kwa nyuma k’umwaka. Muri iki gihe , Ababahá'í bose baba bakwiye kwigomwa ibyo kurya no kunywa uretse abagore batwite cyangwa abaganga b’abagore, abana, abasaza n’abakecuru, abarwayi, abafashe ingendo cyangwa bafite akazi kabasaba kugakora bahari imbonankubone kuva babyutse kugeza izuba rirenze. Kureka ibyo kurya ni ikintu cyiza igihe uri mu gisibo, ariko ikiri hejuru ya byose ni ukurushaho kwimenyereza iby’ukwemera. “ Hari ubwoko bubiri butandukanye bw’igisibo, igisibo cyo ku mubiri n’icyo mu kwemera,” niko yanditse 'Abdu'l-Bahá. “ Igisibo gishingiye ku mubiri gishingiye ku kwibuza ibyo kurya no kunywa, ibyo ni ukwigomwa ukwifuza kw’umubiri, bivuze ko : umuntu yirinda ubugugu no kwikunda, akirinda kwirengagiza […]. Ibi bisonuye ko igisibo cyo ku mubiri ari ikimenyetso cy’igisibo gikorwa mu buryo bw’imyemerere.
___________________________________________________________________________________
Comments
Post a Comment