Muri Nyandiko ye(Igisigo) Bahá'u'lláh agaruka ku mbaraga z’Ibonekerwa kandi yemeza ko binyuze muriyo umuntu ashobora kugira urwego rwiza ruri hejuru mu migenzereze myiza y’ukwemera. Yahamagariye abamwemera guharanira kugera ku rwego bamuhindukirira bafite imitima itanduye hamwe n’ubwitange, hanyuma bakitandukanya n'ibintu byo mu isi. Muri nyinshi mu nzandiko ze Bahá'u'lláh yavuze ko ikintu gikomeye umuntu yagezeho ari ukwitandukanya na byose bisigasira Ubumana. Ubugingo bushobora kubona kwizera no gutera imbere kugana Imana kugeza aho butandukaniye n’iyi si. Ariko kwigobotora akenshi byumvwa nabi kandi bigafatwa nkaho ari ukwanga isi. Amatsinda menshi y’abantu bakunda kuba mu bigo by’abihaye Imana cyangwa ibigo bisa nabyo, bibwira ko imikorere nk’iyi izamura urwego rw’ukwemera kwabo. Inyigisho za Bahá'u'lláh zirwanya rwose ibi. Urugero, mu nyandiko ye ya kabiri kugeza kuri Napoleon III, Bahá'u'lláh abwira abihayimana muri aya magambo at...