Kimwe n’abandi bose ku isi, Ababaha’I bo mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu nabo kuri uyu wa 30 Ukwakira 2019 bizihije isabukuru y’imyaka 200 intumwa y’Imana Báb ,wateguraga ukuza kwa Bahá’u’lláh , amaze avutse. Abo mu madini yose bari bahawe ikaze muri uyu munsi mukuru nk’uko idini ry’Ababaha’i ryimakaza ihame ry’ubumwe bw’amadini. Báb wavutse mu mwaka 1819, iri zina risobanura irembo. Nyirabasabose Priscilla, umwe mu bemera b’idini rya Kibaha’I I Rubavu, avuga ko bishimira uburyo ubutumwa Báb yifuzaga gusakaza ku isi benshi bamaze kubumenya kuri ino nshuro ndetse ko n'aho butaragera bakomeje gahunda yo kubusakaza.