Kimwe n’abandi bose ku
isi, Ababaha’I bo mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu nabo kuri uyu wa
30 Ukwakira 2019 bizihije isabukuru y’imyaka 200 intumwa y’Imana Báb,wateguraga ukuza kwa Bahá’u’lláh, amaze avutse. Abo
mu madini yose bari bahawe ikaze muri uyu munsi mukuru nk’uko idini
ry’Ababaha’i ryimakaza ihame ry’ubumwe bw’amadini.Báb wavutse mu
mwaka 1819, iri zina risobanura irembo.
Nyirabasabose Priscilla, umwe mu bemera b’idini rya Kibaha’I
I Rubavu, avuga ko bishimira uburyo ubutumwa Báb yifuzaga
gusakaza ku isi benshi bamaze kubumenya kuri ino nshuro ndetse ko n'aho
butaragera bakomeje gahunda yo kubusakaza.
“Umwihariko wari uhari kuri uyu mwaka ni uwo kuba Báb na
Bahá’u’lláh bujuje imyaka 200 bavutse. Ikindi twishimira ni uko ku isi hose
bari kwizihiza uyu munsi mukuru w’ivuka rya Báb waje ashyize
imbere inyigisho zimakaza amahoro y’Imana, ubumwe bw’amadini yose, ihame
ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore ndetse n’ubumwe bw’abantu bose.”
Niko Priscilla yahamije.
Uyu munsi mukuru wizihirijwe hafi n’ikiyaga cya Kivu aho
washoboraga kumva amahumbezi yacyo, abantu b’ingeri zitandukanye bari
bitabiriye ubona banyotewe no kumva ndetse no gusobanukirwa amateka ndetse na
gahunda Bab yari afite ku isi.
Uwitonze
Justine, umwe mu bitabiriye, aganira n'itangazamakuru yatangaje ko icyo yishimira
ari uburyo Ababaha’i icyo bashyira imbere ari ubumwe bw’abantu
batarobanuye.
“Numvise
bo rwose icyo bashyize imbere ari ukunga ubumwe kugira ngo duhindure isi
kurusha uko twayisanze. Ndashishikariza abantu bose gukurikiza izi nyigisho.”
Niko Justine yavuze.
Barumbi Ekumeni Badipi Amédée we mu butumwa yagejeje ku
bitabiriye yibanze na none ku kubwira abantu ko Bab ataje ari
uw’Ababaha’i gusa ahubwo yaje ari uwa bose ndetse ngo n’iki gihe turimo
ni icy’ibyo yavuze. Ibi bivuze ko izindi ntumwa zabayeho mbere zateguraga
ukuza kwe.
Bimwe mu bikorwa biba iyo
uyu munsi mukuru wo kwizihiza ivuka rya Bab ugeze, ni ukwigisha ubumwa bwiza,
gusura inshuti ndetse no guhura hakabaho gusangira.
Dore uko uyu munsi mukuru wagenze mu mafoto:
Habayeho n'igikorwa cyo gusangira na buri umwe wari waje
Kuri uyu munsi buri wese yatashye anyuzwe n'inyigisho zahatangiwe.
Comments
Post a Comment