Abantu batunganye bagomba gutekereza no kuzirikana mu mitima yabo uburyo bwo kwigisha. Bagombye gufata mu mutwe interuro n’amabango byavuzwe mu Nyandiko Ntagatifu kandi z’agatangaza bakurikije igihe kugira ngo, mu magambo yabo,bashobore kuvuga mu mutwe amabango y’Imana buri gihe ari ngombwa kuko ayo mabango matagatifu ari umuti ukomeye cyane, Intsinzi ikomeye. Ingaruka yayo irakomeye cyane ku buryo uwumva atazagira impamvu yo kujijinganya.Ndahiye ubuzima bwanjye! Iri hishura rifite ubushobozi bukaze ku buryo rizakora nk’inyerekana-gaciro ku bihugu byose n’amategeko yose yo ku isi. Dufashe igihe cyo kuzirikana twitonze, twakwemera ko nta muntu ushobora guhunga kandi ko ntaho yahungira…