Yemwe abemera ubumwe bw’Imana, mwirinde gutandukanya
abahanuzi bayo , kubagiramo ivangura ryabangamira ibimenyetso byaherekeje
ihishura ryabo. Mu by’ukuri, aho niho hari igisobanuro nyakuri cy’ubumwe bw’Imana,
niba muri mu bashobora kumva uko kuri no kukwemera. Byongeye kandi, mwizere ko
imirimo n’ibikorwa by’abo bahanuzi b’Imana, n’ubwo buri wese afite umwihariko,
n’ubwo kandi bashobora kwigaragaza by’umwihariko mu gihe kizaza, bose bari mu
rwego rw’ubutungane, bose babonekamo ugushaka kw’Imana n’umugambi Wayo. Mu by’ukuri
uwatandukanyije abantu,amagambo, ibikorwa n’imigirire y’intumwa z’Ishobora-Byose,
yanze ukwemera kw’Imana, yihunza ibimenyetso byayo, anagambanira ubutumwa
bwayo.
Comments
Post a Comment