Mu karere ka Rubavu kuri iki cyumweru tariki 22 Gicurasi 2022 habereye igiterane cy’ abagore baturutse mu madini atandukanye. Insanganyamatsiko yari “Uruhare rw’ umutegarugori mu kubaka umuryango mugari ubereye”. Abitabiriye bose banyuzwe n’ ibiganiro byatanzwe n’ uko babigizemo uruhare. Abagore bitabiriye igiterane Mu nkuru y’ ubushize nibwo twababwiye ko umwaka wa 2022, Ababaha’ i batangiye uruhererekane rw’ imigambi izageza mu mwaka wa 2046. "Intego y’ ibanze ni ukongera kubaka ukwemera k’ umuryango urushijeho kuba mwiza mu rwego rwo hejuru " ukaba uri mu byiciro; icya mbere ni Umugambi w’ Imyaka Icyenda.”, “Ni ugushyiraho ubushobozi bwo kongera kubaka ukwemera kwa sosiyete”. Ibi bigizwe no kugira impinduka mu myemerere no mu buryo bufatika bwa sosiyete kandi bisaba ko abantu bose babyisangamo, Ababaha’i n’ abatari Ababaha’ i. Nyirabasabose Priscilla Balumbi yavuze ko igihe kinini umutegarugori aba ari kumwe n’ umwana bityo ko bafite uruhare rufatika mu buzima bwabo. “Umug...