Skip to main content

Mu Karere ka Rubavu Ababaha’i bakoze igiterane cyatumiwemo abana bose

Mu mwaka wa 2022, Ababaha’i batangiye uruhererekane rw’imigambi izageza mu mwaka wa 2046. "Intego y'ibanze ni ukongera kubaka ukwemera k'umuryango urushijeho kuba mwiza mu rwego rwo hejuru " ukaba uri mu byiciro; icya mbere ni Umugambi w'Imyaka Icyenda.”, “Ni ugushyiraho ubushobozi bwo kongera kubaka ukwemera kwa sosiyete”. Ibi bigizwe no kugira impinduka mu myemerere no mu buryo bufatika bwa sosiyete kandi bisaba ko abantu bose babyisangamo, Ababaha’i n’abatari Ababaha’i.

Abana bungutse byinshi

I Rubavu , Ababaha’i bateguye igiterane cya mbere cy’abana gifite insanganyamatsiko igira iti: “Akamaro k’uburezi bw’abana”. Bazagenda bategura n’ibindi biterane byinshi mu minsi igiye kuza.

Kuri iki cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022 abana bitabiriye iki giterane bahuriza ku kuba bunguye byinshi muricyo.

Bahati Kelly na Uwurukundo Nusra bahuriza ku kuba batahanye inyigisho nziza zo kwitanga,kwihangana, guhinduka ugahindura n’abandi.

Frederick wanagize uruhare mu kwigisha aba bana kuri uyu munsi w’igiterane, yavuze ko gufata abana bose b’Ababaha’i n’abatari Ababaha’I , bigamije gushimangira ubumwe mu bantu nk’uko Inyandiko z’Intumwa y’Imana Baháʼu'lláh zibigaragaza.

Basangiriye hamwe ifunguro

Ibiterane by’isi bizwiho guhuriza hamwe abantu,mu matsinda mato n’amanini, aho baba basangira ibitekerezo biganisha ku cyizere cy’ejo hazaza. Ababaha’i n’abatari Ababaha’i baturutse mu myizerere itandukanye barahura bakaganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’iterambere rya sosiyete, mu buryo kandi bunagaragaza neza uko sosiyete yakongera kwiyubaka mu mimerere myiza n’iterambere ry’ahazaza.

KANDA HANO UREBE TV YACU

Comments

Popular posts from this blog

Rubavu bizihije isabukuru y'imyaka 200 Intumwa y'Imana Báb amaze avutse

Kimwe n’abandi bose ku isi, Ababaha’I bo mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu nabo kuri uyu wa 30 Ukwakira 2019 bizihije isabukuru y’imyaka 200 intumwa y’Imana  Báb ,wateguraga ukuza kwa  Bahá’u’lláh , amaze avutse. Abo mu madini yose bari bahawe ikaze muri uyu munsi mukuru nk’uko idini ry’Ababaha’i  ryimakaza ihame ry’ubumwe bw’amadini. Báb  wavutse  mu mwaka 1819, iri zina risobanura irembo. Nyirabasabose Priscilla, umwe mu bemera b’idini rya Kibaha’I  I Rubavu, avuga ko bishimira uburyo ubutumwa  Báb  yifuzaga gusakaza ku isi benshi bamaze kubumenya kuri ino nshuro ndetse ko n'aho butaragera bakomeje gahunda yo kubusakaza.

Ukwigobotora : [Iyi nyandiko mu «Ibonekerwa rya Bahá'u willáh, Umubumbe wa kabiri, Andrinople 1863-68» ya Adib Taherzadeh, imp. 34-41.]

    Muri Nyandiko ye(Igisigo)   Bahá'u'lláh agaruka   ku mbaraga z’Ibonekerwa kandi yemeza ko binyuze muriyo umuntu ashobora kugira urwego rwiza ruri hejuru mu migenzereze myiza y’ukwemera. Yahamagariye abamwemera   guharanira kugera ku rwego bamuhindukirira bafite imitima itanduye hamwe n’ubwitange, hanyuma bakitandukanya n'ibintu byo mu isi. Muri nyinshi mu nzandiko ze Bahá'u'lláh yavuze ko ikintu gikomeye umuntu yagezeho ari ukwitandukanya na byose bisigasira   Ubumana. Ubugingo bushobora kubona kwizera no gutera imbere kugana Imana kugeza aho butandukaniye n’iyi si. Ariko kwigobotora akenshi byumvwa nabi kandi bigafatwa nkaho ari ukwanga isi. Amatsinda menshi y’abantu bakunda kuba mu bigo by’abihaye Imana cyangwa ibigo bisa nabyo, bibwira ko imikorere nk’iyi izamura urwego rw’ukwemera kwabo. Inyigisho za Bahá'u'lláh zirwanya rwose ibi. Urugero, mu nyandiko ye ya kabiri kugeza kuri Napoleon III, Bahá'u'lláh abwira abihayimana muri aya magambo at...

INKURU YO MURI IKI GIHE IBABAJE KANDI ITEYE AGAHINDA. IGICE CYA 1

     Niba ikimenyetso kigaragara cy’ukuri kw’Intumwa y’Imana gituruka ku bushobozi bw’ingaruka zayo ku bantu, nta na rimwe icyo kimenyetso kigeze kiboneka mu mateka y’Amadini ari ku isi ngo gihwane n’icyatanzwe na BAB na BAHA’U’LLAH.      Idini Baha’I imaze imyaka irenga ijana na mirongo ine gusa, nyamara ryakwiriye ku isi yose. Mu mijyi myinshi n’imidugudu, abayoboke b’amadini yose, bemeye ko ari cyo cyuzuzo cy’ibyiringiro byabo by’ingenzi n’umwanzuro w’ibyasezeranijwe n’amadini yabo bwite.      Mu gutera imbere kw’abantu, buri gihe amateka arongera akagaruka. Tubona ibihe biba ibindi.Ibihe byo kugwa n’ibihe by’ikuzo. Ni ko bigenda mu mateka y’amateka. Ibihe birasimburana.Ukwemera kwa Baha’I ntiguhinyuza iryo tegeko ubwo, Ali Muhamadi (1819-1850) yemezaga   umuyisilamumu mugoroba wok u wa 23 Gicurasi 1844. I Shirazi (u Buperusi) ko ari we wasezeranijwe bavuze mu buhanuzi n’inyandiko za kera, Yatangaje igihe cy’isozwa ...