Mu mwaka wa 2022, Ababaha’i batangiye uruhererekane rw’imigambi izageza mu mwaka wa 2046. "Intego y'ibanze ni ukongera kubaka ukwemera k'umuryango urushijeho kuba mwiza mu rwego rwo hejuru " ukaba uri mu byiciro; icya mbere ni Umugambi w'Imyaka Icyenda.”, “Ni ugushyiraho ubushobozi bwo kongera kubaka ukwemera kwa sosiyete”. Ibi bigizwe no kugira impinduka mu myemerere no mu buryo bufatika bwa sosiyete kandi bisaba ko abantu bose babyisangamo, Ababaha’i n’abatari Ababaha’i.
![]() |
Abana bungutse byinshi |
I Rubavu , Ababaha’i bateguye igiterane cya mbere cy’abana gifite
insanganyamatsiko igira iti: “Akamaro k’uburezi bw’abana”. Bazagenda bategura n’ibindi
biterane byinshi mu minsi igiye kuza.
Kuri iki cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022 abana bitabiriye iki
giterane bahuriza ku kuba bunguye byinshi muricyo.
Bahati Kelly na Uwurukundo Nusra bahuriza ku kuba batahanye
inyigisho nziza zo kwitanga,kwihangana, guhinduka ugahindura n’abandi.
Frederick wanagize uruhare mu kwigisha aba bana kuri uyu munsi w’igiterane, yavuze ko gufata abana bose b’Ababaha’i n’abatari Ababaha’I , bigamije gushimangira ubumwe mu bantu nk’uko Inyandiko z’Intumwa y’Imana Baháʼu'lláh zibigaragaza.
![]() |
Basangiriye hamwe ifunguro |
Ibiterane by’isi bizwiho guhuriza hamwe abantu,mu matsinda mato
n’amanini, aho baba basangira ibitekerezo biganisha ku cyizere cy’ejo hazaza.
Ababaha’i n’abatari Ababaha’i baturutse mu myizerere itandukanye barahura
bakaganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’iterambere rya sosiyete, mu buryo
kandi bunagaragaza neza uko sosiyete yakongera kwiyubaka mu mimerere myiza n’iterambere
ry’ahazaza.
Comments
Post a Comment