“ Menya nta gushidikanya ko Abahanuzi muri kamere yabo ari umuntu umwe rukumbi. Ubumwe bwabo buruzuye. Imana Umuremyi iravuga iti : “ Nta tandukanyirizo na rimwe mu Ntumwa zanjye kuko bose bafite umurimo umwe ugamije ikintu kimwe ndetse n’ibanga ry’umwe ni ryo banga ry’abandi…” “…Izo ndorerwamo zisukuye, iyo Miseso y’Ikuzo rya kera, zose nta kurobanura ni zo zihagarariye ku isi uwo ibintu byose bishingiyeho. Ni bo mutungo w’ubuhanga bw’Imana, Abiru b’ubushishozi Bwayo… Kubera ihishurwa ry’ayo Mabuye y’agaciro k’imigenzo y’Imana, amazina yose n’imico y’Imana nka : ubumenyi , ubushishozi, ubuganji, ububasha,impuhwe,ubwitonzi, ikuzo, ingabire n’ubugwaneza byagaragaye. Iyo migenzo y’umwihariko y’Imana ubwayo ntiyigeze ihabwa bamwe mu Bahanuzi ngo abandi bayibure…”. “…Nyamara ibyagiye bihishurwa n’Abahanuzi b’Imana ku isi bigomba gutandukana. Buri wese yahawe ubutumwa bwe bwite kandi akaba ashinzwe kumenyekanisha ibikorwa bizwi. Biragaragara ko ubunyurane bw’urumuri Abah...