Ubu niyo ntego bene-muntu bihatira kugeraho.
Turebye intege nke, ubwoba n’imibabaro y’abantu bo muri iki
gihe, ni nde wakomeza guhakana ko dukeneye Ihishurwa rishya ry’ububasha butanga
ubugwingo bw’urukundo rw’Imana n’Ubugabe Bwayo? Ni nde… ushobora kutabona ku
buryo yayoberwa ko igihe cy’iryo Hishurwa rishya cyageze, igihe cyo kongera
guhamya Ubutumwa bw’Imana , Ubutumwa buzavumbura ya matwara y’Ubutungane, ari
yo azatuma ibyagenewe umuryango w’abantu bihishurwa mu bihe byavuzwe? Umurimo
ukomeye wo kunga ubumwe bw’isi urasaba ko Umuvugizi w’Imana wo muri ibi bihe
atahamya gusa amategeko yatanzwe n’Abahanuzi bo mu bihe bya kera kugira ngo
ayobore abantu, ahubwo ko, mu ijwi rye rihamagara abaturage n’abategetsi b’Ibihugu,
agaragaza amahame y’ingenzi y’amategeko mboneza-mubano akomoka ku bushishozi
bw’Imana, agomba kuyobora imihati ya bene-muntu bashaka gushyiraho Ishyirahamwe
ry’isi yose, ari cyo kimenyetso cy’ukuza kw’Ingoma y’Imana ku isi.
SHOGHI EFFENDI
IDINI BAHA’I NI IKI ?
“Abayobotse BAHA’U’LLAH bemera ko ihishura rye rikomoka ku
Mana. Iryo hishura ry’urwego ruhanitse, rirakomeye muri kamere yaryo,
ryubahiriza ubumenyi mu mikorere yaryo, ryita ku gaciro k’umuntu mu mahame
yaryo kandi rifite imbaraga n’akamaro ku mitima n’ubwenge by’abantu.”
“BAHA’U’LLAH avuga ko ari Intumwa y’Imana. Ku Babaha’i ni
yo. Ameze nk’Abrahamu, Musa, Zorowasitiri,Kirishina, Budha, Yezu Kirisitu na
Muhamadi. Nk’uko nabo babikoze, yavuguruye Iyobokamana arihuza n’ibyo abantu bo
mu gihe cye bakeneye.”
SHOGHI EFFENDI
Comments
Post a Comment