“ Menya nta gushidikanya ko Abahanuzi muri kamere yabo ari
umuntu umwe rukumbi. Ubumwe bwabo buruzuye. Imana Umuremyi iravuga iti : “ Nta
tandukanyirizo na rimwe mu Ntumwa zanjye kuko bose bafite umurimo umwe ugamije
ikintu kimwe ndetse n’ibanga ry’umwe ni ryo banga ry’abandi…”
“…Izo ndorerwamo zisukuye, iyo Miseso y’Ikuzo rya kera, zose
nta kurobanura ni zo zihagarariye ku isi
uwo ibintu byose bishingiyeho. Ni bo mutungo w’ubuhanga bw’Imana, Abiru
b’ubushishozi Bwayo… Kubera ihishurwa ry’ayo Mabuye y’agaciro k’imigenzo
y’Imana, amazina yose n’imico y’Imana nka : ubumenyi , ubushishozi, ubuganji,
ububasha,impuhwe,ubwitonzi, ikuzo, ingabire n’ubugwaneza byagaragaye. Iyo
migenzo y’umwihariko y’Imana ubwayo ntiyigeze ihabwa bamwe mu Bahanuzi ngo
abandi bayibure…”.
“…Nyamara ibyagiye bihishurwa n’Abahanuzi b’Imana ku isi
bigomba gutandukana. Buri wese yahawe ubutumwa bwe bwite kandi akaba ashinzwe
kumenyekanisha ibikorwa bizwi. Biragaragara ko ubunyurane bw’urumuri Abahanuzi
bazana budakomoka k’urwo rumuri , ahubwo bukomoka ku buryo budasa buri gihe isi
ihora ihinduka irwakirana. Buri Muhanuzi… aherwa hamwe n’ubutumwa bwe, umurimo
wo gukora icyamuzanye kandi akabikora mu buryo buhuje n’igihe abonekamo…”.
“…Abahanuzi b’Imana ni abaganga bafite umurimo wo kongera imibereho
myiza ku isi no ku bayituye, kugira ngo, bakoresheje umwuka w’ubumwe, bavure
indwara z’abantu batatanye… Muri ibyo nta gitangaza kirimo niba uwo muganga
ukomoka ku Mana atanze umuti udahuje n’uwo yatanze kera…”.
BAHA’U’LLAH
“… Amadini yose ashingiye ku ngingo imwe. Ayo madini yose
ashingiye ku kuri.Uko kuri ntikwemera amacakubiri, nyamara mu bantu havutse
amakimbirane mu byerekeye Intumwa z’Imana. Bamwe ni Abazorowasitiri, abandi ni
Ababudha,Abayuda, Abakirisitu, Abayisilamu n’abandi…
Ibyo byatumye haba kutumvikana kandi inyigisho z’iyo Mitima
itunganye yahimbye amadini, ari zimwe muri kamere no mu kuri…”.
“Iyo Mitima yose yayobye abantu mu butungane ariko
ntibyabujije amahanga menshi gukurikiza
uburyo bwinshi bwo gusenga no gukurikiza imihango y’abakurambere. Kubera
ko ubwo buryo bunyuranye n’inyigisho nyakuri kandi za ngombwa z’Intumwa
z’Imana, havutse ubwumvikane buke kandi no kwishishanya biriyongera…”
ABDUL’L-BAHA.
Comments
Post a Comment