Mu myemerere y’idini baha’i, umwaka uba ugizwe n’amezi cumi
n’icyenda aho buri kwezi kuba kugizwe n’iminsi 19. Mu kwezi kwa nyuma kwa 19 ,
buri mwemera wese w’idini baha'i aba akwiye kubahiriza igisibo. Muri uyu mwaka
wa 2020, igisibo cyatangiye ku itariki ya mbere Werurwe kizarangira tariki 19
z’uku kwezi n’ubundi. Ubushize twari twababwiye iby’uko isi yose yizihizaga ivuka rya Bab, gusa muri uyu mwanya turarebera hamwe icyo igisibo kivuze kuri
buri mwemera w’idini Baha’i.
![]() |
Carmel, Haifa, Israel |
Iki gisibo kiba mu kwezi kwa 19 buri mwaka iyo kirangiye,
nibwo hatangira umwaka mushya mu idini baha’i, witwa Naw-Ruz. Gusiba kuri buri
mubaha’i ku isi ntibigoye kuko icyo aba asabwa ni ukudafata icyo kurya no
kunywa ku manywa.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko gusiba ntufate ibyo kurya
no kunywa mu gihe runaka bigira ingaruka nziza ku buzima gusa ababaha’i bo
babikora kubera impamvu zishingiye ku
myemerere. Ababaha’i batangiye gusiba ubwo iri dini ryatangiraga hagati mu
kinyejana cya 19.
Kubera iki Ababaha’I basiba?
Kenshi siyanse yagiye yerekana ko gusiba bifitiye akamaro
kanini kandi keza ubuzima bwacu.
Abahanga bavuze ko bituma ababikora mu buryo buhoraho bagira ubuzima buzira
umuze ndetse bakanaramba. Hari ingero zatanzwe nk’Ababuddhist, Abamormon ndetse
n’Ababaha’i. Gusa bitandukanye n’ibyo, Ababaha’i bo basiba kubera impamvu
zifitiye akamaro roho.
Igisibo cy’Ababaha’i gifasha uwagikoze kongera kwitekerezaho
urugendo yanyuzemo umwaka wose aho aba ashobora kwibaza ati: “Ni gute nakweza
umutima na roho yanjye? Ni gute natunganya ibitekerezo byanjye? Ni iki nakora
muri uyu mwaka kugira ngo ngire ubuzima bwanjye n’ubw’abandi bwiza? Ni gute
naba uw’ingirakamaro ku bantu bose?
Iki gisibo kimara amasaha akabakaba hafi muri 12 mu munsi,
abantu bemerewe kugikora ni abari hagati y’imyaka 15 na 70.
KU BINDI BIJYANYE N'IYI NKURU KANDA HANO
KU BINDI BIJYANYE N'IYI NKURU KANDA HANO
Comments
Post a Comment