Mana yanjye! Mana yanjye! Mu by’ukuri ndaguhamagara kandi nkwingingingira mu irembo ryawe ryera,ngusaba kumanurira imbabazi zawe zose kuri ibyo biremwa. Bigenere bidasanzwe kwakira inema zawe nziza n’ukuri kwawe. Nyagasani! Fatanya kandi uhuze imitima,wunge ibiremwa byose kandi unezeze imitima kubera ibimenyetso by’ubutungane bwawe n’ubumwe bwawe. Nyagasani! Ha buri ruhanga muri izo kurabagirana kubera urumuri rw’ubumwe bwawe.Komeza impyiko z’abagaragu bawe mu gukorera ubwami bwawe. Nyagasani, Wowe w’impuhwe zidashira! Nyagasani Ugira ibambe n’imbabazi! Tubabarire ibyaha byacu n’imico mibi yacu kandi uduhe kugarukira Ubwami bw’impuhwe zawe, twambaza ingoma y’ubushobozi n’ububasha, twiyoroshya imbere y’uruhimbi rwawe kandi twumvira ikuzo ry’ibimenyetso byawe.