“… Inkuru nziza ya mbere… ni itegeko ryo gukura mu gitabo
cy’Imana iteka ry’intambara zishingiye ku madini…”.
“…Abantu bose twabageneye Amahoro rusange kuko ari bwo buryo
bwiza bwo kurinda bene-muntu. Abami bo ku isi bose, bagomba kwita kwita kuri
iryo tegeko kuko ari ryo ntambwe y’ibanze yo kuzana ituze n’amahoro y’isi…”
“… Igihe kizagera cyo kwiyumvisha ko hakenewe inteko ngari
y’abantu bahagarariye isi yose. Abami n’ibikomangoma byo ku isi bagombye
kuyishyiraho,bakajya mu nama zayo, bagashaka inzira n’uburyo bwo gushing
Amahoro Makuru ku isi…Niba umwami atekereje gufata intwaro arwanya undi mwami,
abandi bose bagombye guhagurukira icyarimwe bakabimubuza…”
“...Abashinzwe Inzu y’Ubutabera bagomba gushaka ukuntu
habaho Amahoro Makuru cyane kugira abantu be gutagaguza amafaranga yabo. Ibyo
ni itegeko kandi ni ngombwa, kuko mu mahame no mu ntambara, ariho havuka
impagarara n’imibabaro…”
BAHA’U’LLAH
“…Bishoboka bite ko abantu barwana kuva mu gitondo kugeza
nimugoroba,bicana kandi bamena amaraso ya bagenzi babo, baba bashaka kugera
kuki? Kugira ngo batware agace k’ubutaka…
Nyamara isi ntabwo ari iya bamwe gusa
ahubwo ni iy’abantu bose. Iyi si ntabwo ari inturo y’umuntu, ahubwo ni imva ye.
Ubwo rero abantu bicana bapfa imva. Ikirushije ibindi byose gutera ubwoba,
uburuhukiro bw’umubiri uzabora…”
“…Ntabwo Amahoro Makuru cyane yagerwaho biturutse ku mihati
no ku gahato k’amoko.Ntiyashingwa no kwigomwa cyangwa kwitangira igihugu,
cyangwa kuko ibihugu binyuranye cyane kandi urukundo rw’igihugu cyacu rufite
aho rugarukira. Byongeye, biragaragara ko ari ubutegetsi bw’igihugu cyangwa
ubuhanga mu by’ububanyi n’amahanga byatuma habaho ubwumvikane rusange,kuko
ibihugu byikunda,binyuranye…Amahoro rusange ntiyagerwaho biturutse ku butunzi,
ahubwo agomba guturuka ku ngufu z’ubutungane…Ibyo bizagerwaho kubera imbaraga
za Mwuka Muziranenge…”
ABDU’L-BAHA
Comments
Post a Comment