Mana yanjye! Mana yanjye! Mu by’ukuri ndaguhamagara kandi
nkwingingingira mu irembo ryawe ryera,ngusaba kumanurira imbabazi zawe zose
kuri ibyo biremwa. Bigenere bidasanzwe kwakira inema zawe nziza n’ukuri kwawe.
Nyagasani! Fatanya kandi uhuze imitima,wunge ibiremwa byose
kandi unezeze imitima kubera ibimenyetso by’ubutungane bwawe n’ubumwe bwawe.
Nyagasani! Ha buri ruhanga muri izo kurabagirana kubera
urumuri rw’ubumwe bwawe.Komeza impyiko z’abagaragu bawe mu gukorera ubwami
bwawe. Nyagasani, Wowe w’impuhwe zidashira!
Nyagasani Ugira ibambe n’imbabazi! Tubabarire ibyaha byacu
n’imico mibi yacu kandi uduhe kugarukira Ubwami bw’impuhwe zawe, twambaza
ingoma y’ubushobozi n’ububasha, twiyoroshya imbere y’uruhimbi rwawe kandi
twumvira ikuzo ry’ibimenyetso byawe.
Comments
Post a Comment