Isi iri ku gise,akababaro kayo kariyongera buri
munsi.Yahindukiriye ubuhakanyi n’uburiganya.Ariko turasanga ubu ngubu atari
ngombwa guhishura uko bizagenda.Izakomeza kwinangira igihe kirekire mu
buriganya bwayo,maze ubwo isaha yategetswe izaba igeze,ako kanya,hazaboneka
ikizahindisha umushyitsi bene-muntu
bose.Icyo gihe, kandi,icyo gihe cyonyine niho ibendera ry’Imana
rizazamurwa,icyo gihe kandi,icyo gihe gusa,Inyombya yo mu ijuru izumvikanisha
indirimbo yayo inyuze amatwi.
BAHA’U’LLAH
Comments
Post a Comment