Skip to main content

Posts

Showing posts from September, 2020

URWANDIKO RWA BAHA’U’LLAH

Yemwe abatowe n’abaturage kugira ngo mubahagararire muri buri gihugu!Mujye inama,maze mu byemezo byanyu byose,ntimugire ikindi mwitaho uretse igifitiye bene-muntu akamaro kandi mu buryo hatunganywa imibereho yabo, niba mubarirwa mu bashakana ubwitonzi ubutabera.Murebe mu isi ishusho ry’umubiri w’umuntu , wari muzima mu iremwa ryawo,hanyuma ukaza kubabazwa n’imvururu n’indwara zikaze, bitewe n’impamvu zinyuranye. Nta munsi n’umwe, imibare y’uwo mubiri urwaye yigeze yoroshywa kandi,igikabije kurushaho, imibereho yawo yazahajwe n’umuti w’abaswa, bibeshya cyane,bagakurikiza ibitekerezo byabo bwite.Kandi rimwe na rimwe, kubera imiti y’umuganga ushoboye,iyo iyo ndwara yakiraga mu   gace kamwe k’umubiri , ibindi bice byasigaraga bizonzwe n’icyo cyago.        Ubu tuyibona, yifatiwe n’abayobozi basinze ubwirasi, badashobora kureba inyungu zabo kandi bikabagora kwemera ihishura ribarenze,babonamo umuhigo wa gahunda iriho ubu. Igihe cyose umwe muri bo agerageje...

AMASENGESHO ABIRI YA BAHA’U’LLAH

           Ikuzo ni iryawe, Mana yanjye, kandi n’igisingizo ni icyawe, Nyagasani! Ku bw’Izina ryawe rigaragaza ubushobozi n’imbaraga zawe, ndagusaba gusukura indorerwamo z’imitima y’abagaragu Bawe,imyanda y’ugushidikanya, gukekeranya no kuyobora imitima yayobye mu rumuri rwawe,kugira ngo ibashe kubona Ubumwe bwaweno kwemera Ukuba umwe kwawe.         Mana yanjye nta bundi buhungiro butari Wowe,kandi nta yindi nzira igeza ku nturo yawe.Mana yanjye,igihe umuryango wawe uzakumenyera ntuzava mu nzira yawe. Wufashe guhora ukomeye kandi ukuyoboka mu gihe ukugana,kugira ngo ubashe kugera mu Bwami Bwawe no kurangiza ugushaka kwawe.         Uri Nyirububasha, Nyirimpuhwe.                                    ...

INGOMA Y’IMANA KU ISI

           Kuva kera cyane, mbese kuva amateka y’isi yatangira kwandikwa, Intumwa z’Imana zabwiye abantu ibyerekeye ukuza k’umunsi ukomeye, umunsi abantu bazabaho mu mahoro no mu bumwe nk’abavandimwe, maze Imana Ubwayo ikazaba ari Yo iyobora umuryango wayo.Abayoboke ba buri dini bakomeje gutegereza icyo gihe. Ayo mizero yagezweho muri iki gihe turimo. Baha’u’llah yatwigishije ko iki kinyejana aricyo cyategerejwe kuva kera; ko turi mu ntangiriro y’igihe cy’agahebuzo.Avuga ko ari umunsi wa Nyagasani (Imana). Abdu’l-Baha yabisobanuye muri aya magambo: “Ni igihe gishya cy’ububasha bw’umuntu.Impezamaso z’isi zose zaramurikiwe, maze isi ihinduka nk’ubusitani bwiza na paradizo. Ni igihe cy’ubumwe bwa bene-muntu no kwifatanya kw’amoko yose n’inzego zose. Mwabonye ku miziririzo ya kera yahezaga abantu mu bujiji maze igasenya imfatiro nyakuri za bene-muntu.Impano y’Imana muri iki gihe cy’umucyo ni ukumenya ubumwe bwa kamere-muntu n’ubumwe-shingiro bw...