Yemwe abatowe n’abaturage kugira ngo mubahagararire muri buri gihugu!Mujye inama,maze mu byemezo byanyu byose,ntimugire ikindi mwitaho uretse igifitiye bene-muntu akamaro kandi mu buryo hatunganywa imibereho yabo, niba mubarirwa mu bashakana ubwitonzi ubutabera.Murebe mu isi ishusho ry’umubiri w’umuntu , wari muzima mu iremwa ryawo,hanyuma ukaza kubabazwa n’imvururu n’indwara zikaze, bitewe n’impamvu zinyuranye. Nta munsi n’umwe, imibare y’uwo mubiri urwaye yigeze yoroshywa kandi,igikabije kurushaho, imibereho yawo yazahajwe n’umuti w’abaswa, bibeshya cyane,bagakurikiza ibitekerezo byabo bwite.Kandi rimwe na rimwe, kubera imiti y’umuganga ushoboye,iyo iyo ndwara yakiraga mu gace kamwe k’umubiri , ibindi bice byasigaraga bizonzwe n’icyo cyago.
Ubu tuyibona,
yifatiwe n’abayobozi basinze ubwirasi, badashobora kureba inyungu zabo kandi
bikabagora kwemera ihishura ribarenze,babonamo umuhigo wa gahunda iriho ubu.
Igihe cyose umwe muri bo agerageje kwihatira gutunganya imibereho yayo,
yabivuga cyangwa atabivuga, mu by’ukuri nta wundi mugambi aba afite atari inyungu ye bwite, kandi iyo
mpamvu igabanya ubushobozi bwe bwo gukiza
cyangwa bwo kugabanya umubabaro.
Umuti w’ikirenga wategetswe na Nyagasani, uburyo burusha
ubundi ububasha bwo gukiza isi yose, ni ukunga ubumwe bw’amoko yose mu mugambi
umwe rusange,ukwemera kumwe. Ibyo ntibyashobora kugerwaho , uretse ku
bw’ubushobozi bw’Umuganga ubishoboye, ushobora byose kandi wahumekewemo. Nguko
ukuri naho ibisigaye byose ni ukuyoba.
BAHA’U’LLAH
Comments
Post a Comment