Ikuzo ni iryawe, Mana yanjye, kandi
n’igisingizo ni icyawe, Nyagasani! Ku bw’Izina ryawe rigaragaza ubushobozi
n’imbaraga zawe, ndagusaba gusukura indorerwamo z’imitima y’abagaragu
Bawe,imyanda y’ugushidikanya, gukekeranya no kuyobora imitima yayobye mu rumuri
rwawe,kugira ngo ibashe kubona Ubumwe bwaweno kwemera Ukuba umwe kwawe.
Mana yanjye
nta bundi buhungiro butari Wowe,kandi nta yindi nzira igeza ku nturo yawe.Mana
yanjye,igihe umuryango wawe uzakumenyera ntuzava mu nzira yawe. Wufashe guhora
ukomeye kandi ukuyoboka mu gihe ukugana,kugira ngo ubashe kugera mu Bwami Bwawe
no kurangiza ugushaka kwawe.
Uri
Nyirububasha, Nyirimpuhwe.
***
Mana yanjye, Mana yanjye! Huza imitima y’abagaragu Bawe, maze
uyihishurire ugushaka kwawe kw’ikirenga.Bashobore gukurikiza amategeko yawe, no
kubahiriza iteka Ryawe! Mana yanjye, bafashe mu mbaraga zabo kandi ubahe ingufu
zo kugukorera. Mana,wibatererana ku bwabo bonyine, ahubwo intambwe zabo
ziyoboreshe urumuri rw’ubumenyi Bwawe, kandi umutima wabo uwunezereshe urukundo
Rwawe.
Mu by’ukuri, Uri
Amirukiro yabo n’Umwami wabo.
*
Comments
Post a Comment