Kuva kera
cyane, mbese kuva amateka y’isi yatangira kwandikwa, Intumwa z’Imana zabwiye
abantu ibyerekeye ukuza k’umunsi ukomeye, umunsi abantu bazabaho mu mahoro no
mu bumwe nk’abavandimwe, maze Imana Ubwayo ikazaba ari Yo iyobora umuryango
wayo.Abayoboke ba buri dini bakomeje gutegereza icyo gihe. Ayo mizero yagezweho
muri iki gihe turimo. Baha’u’llah yatwigishije ko iki kinyejana aricyo
cyategerejwe kuva kera; ko turi mu ntangiriro y’igihe cy’agahebuzo.Avuga ko ari
umunsi wa Nyagasani (Imana).
Abdu’l-Baha yabisobanuye muri aya magambo: “Ni igihe gishya
cy’ububasha bw’umuntu.Impezamaso z’isi zose zaramurikiwe, maze isi ihinduka
nk’ubusitani bwiza na paradizo. Ni igihe cy’ubumwe bwa bene-muntu no kwifatanya
kw’amoko yose n’inzego zose. Mwabonye ku miziririzo ya kera yahezaga abantu mu
bujiji maze igasenya imfatiro nyakuri za bene-muntu.Impano y’Imana muri iki
gihe cy’umucyo ni ukumenya ubumwe bwa kamere-muntu n’ubumwe-shingiro
bw’Iyobokamana. Intambara hagati y’amahanga zizashira, maze ku bw’ubuntu
bw’Imana Amahoro Makuru aze,isi izahinduke nshya,maze abantu bose bazabane
nk’abavandimwe.”
Umuseke w’uwo munsi ukomeye wahanuwe n’Intumwa z’Imana
urakebye, bityo imiryango y’isi yose nikanguke ive mu bitotsi maze imenye Intumwa
y’Imana yo muri iki gihe tugezemo,biyemeze
gushyira mu bikorwa Inyigisho Zayo, isi izabe mu bubengerane bw’umucyo w’iyo
ntumwa. Ubwo rero, bizagaragara mu maso ya bose, ko isezerano ryo mu bihe bya
kera ryujujwe, ko isi yahindutse indi si,kandi ko ingoma y’Imana yaganje ku
isi.
Comments
Post a Comment