Ndahiye ubutabera bw'IMANA ! Isi n'ubwirasi bwayo ,n'ikuzo ryayo, n'ibyishimo byose ishobora gutanga, imbere y'IMANA , ibyo byose nta gaciro bifite kurusha ak'umukungugu n'umuyonga. Ibyo byose biragayitse kurushaho. Iyaba imitima y'abantu yashoboraga kubyumva ! Yemwe bantu ba BAHA, nimwisukure rwose imyanda yo mu isi n'ibyayo byose. IMANA ,ubwayo yambera umugabo, ibintu byo ku isi ntabwo bibakwiriye. Mubirekere rero ababyifuza ,maze muhange amaso yanyu kuri iri yerekwa rizira inenge kandi rishashagirana. Ikibakwiriye ,ni urukundo rw'IMANA n'urw'Uwabaye ukwigaragaza kwa kamere yayo, kimwe no gukurikiraza ibyo yashatse kubategeka, niba mushobora kubimenya. Vuga uti : Ubugororoke n'ikinyabupfura bibabere umutako . Ntimukambure ikanzu y'ubutabera n'i'y'ubworoherane, kugira ngo imibavu myiza y'ubutungane isendere ku bintu byose byaremwe iturutse mu mitima yanyu.vuga uti: Yemwe bantu ba BAHA, mwirinde kugendera m...