Ndahiye ubutabera bw'IMANA ! Isi n'ubwirasi bwayo ,n'ikuzo
ryayo, n'ibyishimo byose ishobora gutanga, imbere y'IMANA , ibyo byose nta
gaciro bifite kurusha ak'umukungugu n'umuyonga. Ibyo byose biragayitse
kurushaho. Iyaba imitima y'abantu yashoboraga kubyumva !
Yemwe bantu ba BAHA, nimwisukure rwose imyanda yo mu isi
n'ibyayo byose. IMANA ,ubwayo yambera umugabo, ibintu byo ku isi ntabwo
bibakwiriye. Mubirekere rero ababyifuza ,maze muhange amaso yanyu kuri iri
yerekwa rizira inenge kandi rishashagirana.
Ikibakwiriye ,ni urukundo rw'IMANA n'urw'Uwabaye
ukwigaragaza kwa kamere yayo, kimwe no gukurikiraza ibyo yashatse kubategeka,
niba mushobora kubimenya.
Vuga uti : Ubugororoke n'ikinyabupfura bibabere umutako .
Ntimukambure ikanzu y'ubutabera n'i'y'ubworoherane, kugira ngo imibavu myiza
y'ubutungane isendere ku bintu byose byaremwe iturutse mu mitima yanyu.vuga
uti: Yemwe bantu ba BAHA, mwirinde kugendera mu mayira y'abafite ibikorwa
bidahuje n'amagambo yabo. Mugerageze kuba abakwiye kugaragaza ibimenyetso by'Imana
imbere y'abatuye Isi no kuba indorerwamo z'amategeko yayo,ibikorwa byanyu
bibere abantu bose ubuyobozi,kuko imyifatire ya benshi mu bantu ,baba abo mu
rwego rwo hejuru cyangwa mu rwego rwo hasi ,itandukanye rwose n'ibyo bigisha.
Ibikorwa byanyu ni byo bizabatandukanya n'abandi. Maze uburabagirane bw'urumuri
rwanyu niho ruzasesekarira ku isi.Hahirwa
umuntu ukurikiza Inama zanjye kandi agakomeza amategeko yatanzwe
n'Umumenya Byose, Umushishozi byahebuje"
Comments
Post a Comment