Abantu benshi hirya no hino ku isi bafite ubwoba no guhangayika kubera ubuzima bubagoye. Gusa ku bemera bakanizera Imana bazi impamvu. Ibyo tubona uno munsi byavuzwe n'Intumwa y'Imana BAHA'U'LLAH.
Iyi nkuru iri
munyandiko za BAHA'U'LLAH ivuga ibyahanuwe bijyanye n'ibi bihe turimo igira iti :
"Isi iri ku gise,akababaro kayo kariyongera buri munsi.
Yahindukiriye ubuhakanyi n'uburiganya.
Ariko turasanga ubu ngubu atari ngombwa guhishura uko
bizagenda .
Izakomeza kwinangira igihe kirekire mu buriganya bwayo ,ubwo
isaha yategetswe izaba igeze ,ako kanya ,hazaboneka ikizahindisha umushyitsi
bene muntu bose.
Icyo gihe kandi,icyo gihe cyonyine niho ibendera ry'Imana rizazamurwa, icyo gihe kandi, icyo gihe gusa ,INYOMBYA yo mw'Ijuru izumvikanisha
indirimbo yayo inyuze amatwi."
Comments
Post a Comment