Niba ikimenyetso
kigaragara cy’ukuri kw’Intumwa y’Imana gituruka ku bushobozi bw’ingaruka zayo
ku bantu, nta na rimwe icyo kimenyetso kigeze kiboneka mu mateka y’Amadini ari
ku isi ngo gihwane n’icyatanzwe na BAB na BAHA’U’LLAH.
Idini Baha’I imaze imyaka irenga ijana na mirongo ine gusa, nyamara ryakwiriye ku isi yose. Mu mijyi myinshi n’imidugudu, abayoboke b’amadini yose, bemeye ko ari cyo cyuzuzo cy’ibyiringiro byabo by’ingenzi n’umwanzuro w’ibyasezeranijwe n’amadini yabo bwite.
Mu gutera imbere
kw’abantu, buri gihe amateka arongera akagaruka. Tubona ibihe biba ibindi.Ibihe
byo kugwa n’ibihe by’ikuzo. Ni ko bigenda mu mateka y’amateka. Ibihe
birasimburana.Ukwemera kwa Baha’I ntiguhinyuza iryo tegeko ubwo, Ali Muhamadi
(1819-1850) yemezaga umuyisilamumu
mugoroba wok u wa 23 Gicurasi 1844. I Shirazi (u Buperusi) ko ari we
wasezeranijwe bavuze mu buhanuzi n’inyandiko za kera, Yatangaje igihe cy’isozwa
ry’ibyo Byanditswe.
Ukwamamara kwa
Ali Muhamadi biturutse ku bwenge budasanzwe n’ubushishozi butagereranywa, ibyo
ntawabishidikanya . Ugusobanukirwa kwe mu byerekeye ibibazo by’ubutungane byari
bihanitse cyane.Akiri ingimbi , Umwigisha we wari umuntu ujijutse cyane, yavuze
ko Atari ngombwa kumwigisha kuko
yabonaga ari uguta igihe.
Muri iryo joro
ry’ikirangirire ryo mu kwezi kwa Gicurasi 1844, Ali Muhamadi yafashe izina rya
BAB ( Irembo) kandi yerekana umwigisha we wa mbere ibimenyetso bigaraza
urwego rwe n’ubutumwa bwe.
Naho mu gihe
cy’imyaka itandatu, kubera imibereho ye, inyigisho ze n’Inyandiko ze yarangije
imirimo ye ibiri: uwerekeye Intumwa y’Imana yahawe Ubutumwa, n’uwo kubaa
Integuza y’indi Ntumwa y’Imana, yari itegerejwe.
Ibyo bimaze
gukwizwa na bamwe mu bigishwa be, abantu benshi baramwemeye, maze Abakuru
b’idini ya Gisilamu baramurwanya.
BAB
yafashwe mu w’1846 ahita afungirwa I Shiraz kandi yamburwa n’ibyo yari atunze
byose. Mu mwaka w’1847, afungirwa mu gihome cy’I Mah-ku ku mupaka wa Rusiya na
Turikiya.
Rukuruzi y’uwo
muntu ukomeye yatumye umutegeka w’inzu y’imbohe acisha make kimwe n’abandi
banyururu ubwabo ugasanga biyoroheje. Aho kugira ngo kwamamara kwe bitezuke,
kwariyongereye.Ibyo bituma bamwimurira mu gihome cy’I Chihriq aho yabaye kuva muri
1848 kugeza muri 1850.
Aho na none,
Umuyobozi w’inzu y’imbohe ntabwo yashoboye kwihanganira ingufu z’ubutungane bwe
kimwe n’abaturage babyiganiraga ku kibuga cy’uburoko kugira ngo bamutege
amatwi.
Ubutegetsi bw’u
Buperusi bumaze kubura uko bubyifatamo, bumucira urwo gupfa.
Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300.
Igihe ushaka kugira icyo uvuga ku nkuru umaze gusoma ujya ahagana hasi handitse "post a comment"
E-mail yacu ni : aslbahai.gisenyi@yahoo.fr
Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose.
Comments
Post a Comment