Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 1844 habaye igihe kidasanzwe kandi cy’ingirakamaro mu mateka y’ikiremwamuntu. Mu mujyi wa Shiraz, Iran, Bab yatangaje intangiro y’idini rishya rizakwira ku isi hose. Saa sita za nijoro, n’ubundi muri iri joro, Muri Tehran havutse umwana. Bahá’u’lláh, mu rwego rwo guha icyubahiro se, yise umwana we ‘Abbás. Gusa nyuma uyu we yaje guhitamo kwitwa ‘Abdu’l-Bahá, bisobanuye “Umugaragu wa wa Bahá”. Mu buzima bwe yabaye intangarugero y’ibyo Bahá’u’lláh yari yarigishije. Abdu’l-Bahá Mu bwana bwe yakuriye mu muryango wishimye kandi ubayeho neza gusa yagize ibikomere ku mutima ubwo yabonaga se atotezwa akanafungwa. Iki ni ighe abayoboke bose ba Báb batotezwaga bazira ukwemera kwabo. Kandi se, Bahá’u’lláh, niwe wari ubahagarariye. Kubera ibi bizazane byose, mu Ukuboza 1852, Bahá’u’lláh ubwo yari afunguwe yarirukanwe nyuma ahungira i Baghdad n’umuryango we. Bahageze, mu misozi ya Kurdistan bahamaze imyaka ibiri, ‘Abdu’l-Bahá yafashe igihe gihagije cyo...