Umwaka wa 1844 wabaye umwaka mwiza ku nyoko-muntu yose igihe habonekagaga ibyari byarasezeranyijwe kuva mu myaka ya kera. Umucuruzi wakomokaga i Perusi yatangaje itangira ry’urugendo rwe ajya i Shiraz. Aha habaye inkomoko y’igihe cy’ukwigaragaza kw’Imana kwari inzira yo guhindura ubuzima bwa roho ya mwene-muntu. Amazina ye ni Siyyid ‘Alí-Muhammad ndetse mu mateka azwi nka Báb. Iri ni izina ry’Icyarabu ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze “Irembo”. Yavutse ku itariki 20 Ukwakira 1819 i Shiraz, Iran.
Carmel,Haifa,Israel |
Hagati mu kinyejana cya 19, cyabaye igihe isi yose yari iri mu
bihe bigoye mu mateka yayo. Hirya no hino hari harikuba impinduramatwara
zitandukanye za politike,imibanire n’ubukungu.
Aha twavuga nko mu Burayi na Amerika ya Ruguru. Ubwo ibi byabaga ku ruhande rw’imyemerere
, habonetse idini ry’ukuri ryari
ryarasezeranyijwe ndetse benshi barariyoboka.
Ku itariki 22 Gicurasi 1844 nibwo Báb yageze i Shiraz. Aha ngaha bwa mbere yahakiriwe n’umusore muto Mulla
Husayn. Bagiranye ibiganiro byinshi ndetse ku buryo Mulla yaje kuvumbura ko
ukuri yari yarategereje kuva kera kumuri imbere.
“Ni byiza kandi ni wowe
muntu wa mbere ubimburiye abandi mu kunyizera! Ni ukuri ndakubwira ko ari njye Báb,
Irembo ry’Imana… Roho Cumi n’umunane, ku ikubitiro, ni ngombwa zinyizera ku
bushake bwazo, bakanyemera kandi bakazirikana ukuri kw’ihishurwa ryanjye.” Niko
Báb yabwiye Mulla Husayn.
Inzu Bab yabayemo i Shiraz ubwo yatangazaga gahunda yamuzanye ku wa 23/5/1844. |
Nyuma y’igihe gito yigisha abandi cumi na barindwi baramuyobotse
ndetse batangira guhamya iby’inyigisho ze. Aba bigishwa be bazwi ku izina rya “
Inzandiko z’Ubuzima.”
Gahunda
ya Bab kwari ugutegura no gutangaza ukuza kw’intumwa y’Imana yindi. Aha yahamirije
inyoko-muntu ko uwo uzaza, Imana izamukoresha kugira ngo yuzuze ibyo izindi
ntumwa zamubanjirije zigishije mu gihe cyashize ndetse anatangize igihe gishya
cy’amahoro n’ubwiyunge ku isi hose.
Shofhi
Effendi,Umurinzi w’Ukwemera kwa Kibaha’i , agaragaza gahunda ya Bab nk’uko
Yohani Umubatiza yabanjirije Yesu Kristo agatangaza iby’ukuza kwe.
Báb uko yagendaga yigisha niko ubwamamare bwe bwagendaga
bwiyongera ndetse biza no gutuma bamwe mu bayobozi bamwanga. Yafungiwe muri
gereza nyinshi ariko hari n’ubwo byarangiraga abamutoteza babaye abigishwa be.
Mu mwaka 1850 Mirza Taqi Khan yategetse ko Báb yicwa. Ubwo abasirikare bari
baje kumufata yababwiye ko nta mbaraga na zimwe ku isi zizigera zimucecekesha
kugeza ubwo azarangiza kuvuga ibyo akwiye kuvuga. Iki gihe hari ku itariki 9
Nyakanga.I Tabríz aho yagombaga kwicirwa , abasirikare 750 baramurashe
ntiyapfa. Ubwo ivumbi ryari ryatewe n’amasasu ryari rishize, yagaragaye ari
muzima ndetse n’imigozi yari imuziritse yari yacitse.
Itongo,Mah-ku aho Bab yafungiwe |
Akiri muri gereza, yakomeje kwigisha byinshi mu byo yagombaga kuvuga
mbere. Yahise asaba abari bamufunze kuza noneho bakamutwara bakamwica nk’uko
bahoze babyifuza. Baramutwaye baramurasa arapfa.
IBINDI BYINSHI MWABISANGA AHA NGAHA
Comments
Post a Comment