Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 1844 habaye igihe kidasanzwe kandi cy’ingirakamaro mu mateka y’ikiremwamuntu. Mu mujyi wa Shiraz, Iran, Bab yatangaje intangiro y’idini rishya rizakwira ku isi hose.
Saa sita za nijoro, n’ubundi muri iri joro, Muri Tehran havutse umwana. Bahá’u’lláh, mu rwego rwo guha icyubahiro se, yise umwana we ‘Abbás. Gusa nyuma uyu we yaje guhitamo kwitwa ‘Abdu’l-Bahá, bisobanuye “Umugaragu wa wa Bahá”. Mu buzima bwe yabaye intangarugero y’ibyo Bahá’u’lláh yari yarigishije.
Abdu’l-Bahá |
Mu bwana bwe yakuriye mu muryango wishimye kandi ubayeho neza gusa yagize ibikomere ku mutima ubwo yabonaga se atotezwa akanafungwa. Iki ni ighe abayoboke bose ba Báb batotezwaga bazira ukwemera kwabo. Kandi se, Bahá’u’lláh, niwe wari ubahagarariye.
Kubera ibi bizazane byose, mu Ukuboza 1852, Bahá’u’lláh ubwo yari afunguwe yarirukanwe nyuma ahungira i Baghdad n’umuryango we. Bahageze, mu misozi ya Kurdistan bahamaze imyaka ibiri, ‘Abdu’l-Bahá yafashe igihe gihagije cyo gusoma no kumva inyandiko za Báb.
Mu myaka yakurikiyeho ‘Abdu’l-Bahá yabaye uhagarariye Bahá’u’lláh ndetse anaba Umunyamabanga we. Iki gihe niko ubwamamare bwe bwarushagaho kuzamuka muri rubanda rutuye impande zose z’isi. Ibi byaterwaga n’umutima mwiza yagiraga, kwigisha amahoro , guharanira ubutabera muri bose,urukundo n’ubumwe. Ndetse yanigishaga ko abantu bakwiye gukunda abanzi babo n’ababagirira nabi.
Abdu’l-Bahá yasezeweho n'abantu ibihumbi 10,000 |
Iki gikundiro cye igihe kimwe cyigeze gutuma umuvandimwe we, Mirza Muhammad ‘Alí, amutoteza kugira ngo amusimbure ku buyobozi. Iki gihe cyatumye abakurikira Ukwemera Bahá’í baca mu bihe bigoye gusa ntabwo byigeze bibuza ubwamamare bw’iri dini mu mpande zose z’isi.
Mu bihe bye bya nyuma ‘Abdu’l-Bahá yakomeje gushikama ku kwemera kwe no gukunda abo bahuje ukwemera n’ab’ahandi. Yapfuye ku itariki 28 Ugushyingo 1921. Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma witabiriwe n’abantu barenga ibihumbi icumi baturutse imihanda yose y’isi no mu madini atandukanye. Iki gihe yari afite imyaka 77. Ahambwe ku Musozi wa Carmel cyo kimwe na Báb.
Comments
Post a Comment