Mirza Husayn-‘Alí wamenyekanye mu mateka nka Bahá’u’lláh yavukiye i Tehran, Iran ku wa 12 Ugushyingo 1817. Yavukiye mu muryango ukomeye ndetse mu bwana bwe yagaragaye nk’umwana ufite ubuhanga n’ubumenyi budasanzwe. Bitandukanye na se wabaga mu nzego za leta, we yahisemo gushyira imbaraga mu gufasha no kwita ku bakene. Ntabwo we yigeze agaragaza ubushake bwo kwinjira muri politike ngo agire imyanya y’icyubahiro.
Nubwo atari yarigeze ahura na Bab, Mirza Husayn-‘Alí yumvise iby’inyigisho ze arangije yiyemeza kuzikurikiza ndetse aranazamamaza cyane.
Tehran,Iran |
Mu mwaka 1950, Bab amaze kwicirwa mu ruhame na bamwe mu bari abayoboke, cyabaye igihe ndetse na gihamya ko abari mu idini ya Kibaha’i bagombaga guhindukirira no gukurikira Bahá’u’lláh.Igisobanuro cy’iri zina Bahá’u’lláh ni “Icyubahiro cy’Imana”.
Nk’uko Bab nawe yagiye atotezwa azira igikundiro yari afitiwe na Rubanda mu kwigisha ijambo ry’Imana, Bahá’u’lláh nawe niko byagenze ndetse igihe kinini yagiye afatwa agafungwa. Ibi nibyo byagiye bimuviramo, we n’abayoboke , guhunga igihugu cye cya Iran akajya mu bindi bice hirya no hino. Hari igihe yigeze ahungira i Bagdad ahava ajya Istanbul (Icyo gihe hitwaga Constantinople).
Baháʼu'lláh niwe watangije ukwemera kwa Kibaha’I ndetse ubutumwa yari ashyize imbere cyane kwari ukwigisha amahoro ku isi yosendetse n’ubumwe bw’abantu bose,ibihugu n’amadini yose.
Bahá’u’lláh yapfuye ku itariki 29 Gicurasi, 1892. Iki gihe yasize atoranyije ‘Abdu’l-Bahá nk’Umusimbura we ndetse nk’Umuyobozi w’Ukwemera kw’Ababaha’i.
Comments
Post a Comment