SANTIAGO, Chile-Ni gute amahame nk’ay’ubutabera n’ubumwe yageza imijyi ku iterambere, kandi na none ni gute ibice by’imijyi minini byafasha abaturage babyo kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo? Ibi ni bimwe mu bibazo byagarutsweho n’abayobozi ba sosiyete sivile, abahagarariye umuryango w’Ababaha’i muri Chile, ndetse n’abandi bantu basanzwe. Ibi byabaye mu biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti “ Kuva ku karengane n’ivangura biba mu muryango mugari w’abantu kugera ku buryo bushya bw’imijyi ituwe n’abantu.” Iki gikorwa cyabereye ku Nzu yo Kuramya y’Ababaha’i iherereye i Santiago. “ Gukomeza mu muryango mugari w’abantu wita ku byiza bisaba ibitekerezo by’iterambere – bimwe bishyigikira ituze n’amahoro mu buryo bwa roho n’umubiri mu bice byose by’ubuzima abantu babamo,” niko yavuze Veronica Oré, umuyobozi w’Inzu yo Kuramya iri i Santiago. Iki gikorwa na none cyaje gihurirana n’ikizwi nka “Open House Santiago,” ni gahunda imara icyumweru cyose mu mujyi aho abaturage bahurir...