Inyandiko nshya y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ababaha’i i New York, igaragaza ko ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore rikwiye kwimakazwa. Iyi nyandiko yerekana neza uburyo mu nzego z’imiyoborere zose ibi bikwiye gushyirwamo ingufu mu rwego rwo guhangana no guhashya ibibazo ikirere gifite.
“Habayeho inshuro nyinshi mu gihe cy’icyorezo n’ibindi bihe biherutse by’ibiza bifatiye ku kirere, ubwo inyoko-muntu yose yerekanaga ubushozi ndetse bakanishyira hamwe. Ibi bihe icyo byerekanye ni uko umuco w’uburinganire watanze igisubizo gifatika,” niko uhagarariye BIC Saphira Rameshfar yavuze.
|
Inama zinyuranye zakirwa n'Ababaha'i bavuga ku buringanire
|
Iyi nyandiko ni kimwe mu bigize umusanzu wa BIC mu nama ya 66 itegurwa na komisiyo ya UN iharanira uburenganzira bw’abagore. Biteganyijwe ko iyi nama izaba mu kwezi kwa Werurwe. Iyi nama iba buri mwaka iba igamije guteza imbere uburinganire no kongerera umugore ubushobozi mu buryo bufatika,hanibandwa cyane cyane ku burenganzira bwe ku isi hose.
|
Ingero zifatika zitangwa n'Ababaha'i mu kuba intangarugero muri byose
|
Yiswe “ Mutima w’Ukwemera” Ikibazo cy’ikirere nk’ingingo yakwitabwaho mu muco wo guteza imbere Uburinganire,” inyandiko ya BIC igaragaza byihariye uko bikenewe cyane ko abagore bagira uruhare mu buyobozi,ubukungu,uburezi ndetse n’umuryango mugari w’abantu,” aha haniyongeraho koi no nyandiko igira iti, “ biragaragara neza uburyo bigira umumaro munini iyo abantu bateje imbere ubuyobozi bw’abagore mu nzego zose.”
Iyi nyandiko irakomeza mu kindi gice : “ Kuzirikana ko ibitekerezo byinshi ari ingingo nziza mu gusesengura ingorane n’ibibazo by’umuryango muryango. Ibi ni ngombwa ko bitezwa imbere ahantu bigaragara ko kuva na mbere mu mateka yaho hagiye higarurirwa n’abagabo mu mirimo yabo. Aha abagabo baba bakwiye kwigishwa imikoranire myiza n’abagore muri byose.
Neza neza mu gihe cy’ibibazo, BIC igaragaza ko uba ari umwanya mwiza wo gufatanya mugakorera hamwe mwiga ibyo mukeka ko byaba ariyo ntandaro.
Comments
Post a Comment