London- Urukurikirane rw’ibiganiro byitwa “ Mu Kwemera Kwiza”, bizibanda ku bufatanye bw’idini n’itangazamakuru byatangijwe ku mugaragaro n’Ibiro Bikuru by’Ababaha’i bishinzwe Imibereho y’Abaturage mu Bwongereza.
Ibi biganiro ni bimwe mu bintu bikomeye ibi Biro byahoze biharanira kugira ngo haganirwe uruhare itangazamakuru rifite ku muryango mugari. Mu myaka ishize ibi Biro byahurije hamwe abanyamakuru, abahagarariye sosiyete sivile ndetse n’abakuru b’imiryango y’ukwemera kugira ngo bababaze ibibazo binyuranye by’uko itangazamakuru ryagira uruhare rufatika mu guhindura abantu n’imyumvire bafite.
Mu myaka ishize ibi Biro byahurije hamwe abanyamakuru, abahagarariye sosiyete sivile ndetse n’abakuru b’imiryango y’ukwemera |
“Turimo kurebera hamwe uko abanyamakuru benshi ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’itangazamakuru kandi banyuzwe n’ibiganiro byo gutanga ibitekerezo by’uko imikoranire y’idini n’itangazamakuru, yatezwa imbere mu buryo bwubaka,” Niko yavuze Sophie Gregory, uhagarariye Ibiro Bishinzwe Imibereho y’Abaturage.
Igice cya mbere cy’ibi biganiro cyibanze ku kwerekana idini mu itangazamakuru, cyahuje Rizwana Hamid, Umuyobozi w’Inama y’Abasilamu Ishinzwe Gukurikirana Iby’Itangazamakuru mu Bwongereza, ndetse na Rosie Dawson, Umunyamakuru wigenga ukunda kuvuga ku madini ndetse yanahoze akorera Radio BBC.
Ms. Dawson yaravuze ati: “ Kugira ngo idini rirusheho kugaragara no kubonwa neza hirya no hino, ni ngombwa ko haba amategeko akumira itangazwa ry’amakuru ahahamura kandi agashengura umutima, ahubwo hakajya habanza kubaho isesengura ryimbitse…. Njye ntekereza ko iyi ariyo ntambwe ya mbere y’ibanze yazana impinduka.”
Yakomeje avuga ko imbogamizi zikiri mu gutara amakuru ari uko igihe hari ibyiza byakozwe, haterekanwa neza inkomoko y’iyo migirire myiza : Imyemerere y’idini. “ Ntabwo uzakunda kubibona… Abantu bo ubwabo ntabwo bashobora kuzamura ikiganza ngo bahamye ko ibyo bakora babikora ariko basanzwe ari Abakirirsitu cyangwa se Abasilamu. Mu by’ukuri iki ngiki kiba ari kimwe mu bibagize mu buzima bwabo.”
Ms. Gregory agaruka ku biganiro by’ubutaha , yagize ati: “ Turizera neza ko “Mu Kwemera Kwiza” bishobora kuzagira uruhare rukomeye mu kubaka sosiyete nziza ndetse n’akamaro itangazamakuru ryagira mu gukwirakwiza izo mbaraga zatuma abantu bagira imibanire myiza mu buzima bwabo.”
KANDA HANO UKURIKIRE IGICE CYA MBERE CY'IKIGANIRO
Comments
Post a Comment