SANTIAGO, Chile-Ni gute amahame nk’ay’ubutabera n’ubumwe yageza imijyi ku iterambere, kandi na none ni gute ibice by’imijyi minini byafasha abaturage babyo kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo?
Ibi ni bimwe mu bibazo byagarutsweho n’abayobozi ba sosiyete sivile, abahagarariye umuryango w’Ababaha’i muri Chile, ndetse n’abandi bantu basanzwe. Ibi byabaye mu biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti “ Kuva ku karengane n’ivangura biba mu muryango mugari w’abantu kugera ku buryo bushya bw’imijyi ituwe n’abantu.” Iki gikorwa cyabereye ku Nzu yo Kuramya y’Ababaha’i iherereye i Santiago.Iki gikorwa na none cyaje gihurirana n’ikizwi nka “Open House Santiago,” ni gahunda imara icyumweru cyose mu mujyi aho abaturage bahurira ahantu hatandukanye mu rwego rwo kuganira barebera hamwe uko imiterere y’umujyi n’ahandi , imyubakire yawo byagira uruhare mu mibereho myiza mu buzima bw’abahatuye.
Abitabiriye bagaragaje uko ihame ry’Ababaha’i ry’ibiganiro bihuriweho rishobora guteza imbere ireme ry’amahirwe rubanda rufite. Aha hanagarutsweho ukuzamura abantu b’ingeri zose mu buryo bungana nko kubona serivise za leta n’uburezi.
Ibi biganiro byabereye ku Nzu yo Kuramya y'Ababaha'i i Santiago, Chile |
“Amakimbirane menshi abaho bitewe n’ishyirwa mu bikorwa rya zimwe muri gahunda za politike usanga akenshi ritagendeye ku bitekerezo by’abo bizakorerwa banatuye hafi aho,” niko yavuze Mlynarz umuyobozi w’Ikigo cya Amerika y’Abalatini gishinzwe iterambere ry’icyaro.
Yongeyeho ati: “ Ni inshuro zingahe usanga abaturage bahamagarwa mu biganiro rusange gusa kugira ngo barebere hamwe ibyemezo byamaze gufatwa, kandi ugasanga ni ibintu byashyizweho n’abandi bantu bari kure y’aho ngaho bizakorerwa?”
Luis Sandoval uhagarariye Ibiro by’Ababaha’i bishinzwe Ibikorwa byo hanze , yavuze akamaro iyi Nzu yo Kuramya yagize kuva mu myaka myinshi ishize aho haba ibiganiro bidaheza, bigahuza inzego za leta , abayobozi b’imiryango y’ukwemera ndetse n’abandi baturage benshi mu rwego rwo kurebera no gusesengurira hamwe ibyabafasha kunga ubumwe muri byose.
“Urusengero n’aho ruherereye habaye ahantu h’ihuriro ry’abantu bashaka gukorera hamwe ngo bahindure umuryango mugari wabo mushya. Iyo baje hano hari byinshi bunguka. Aha bahavana amahirwe yo kungurana ibitekerezo ndetse no kugira ibyo bigira ku bantu bavuye imihanda yose batari barigeze bahura nabo kuva na mbere,” niko yavuze.
Sandoval yanasobanuye buryo ki Inzu yo Kuramya ifite uruhare rukomeye mu gutanga umusanzu wo guhindura umuryango mugari wa Chile.
“Abashyitsi babasha kubona byinshi bijyanye n’amahame ya serivisi zo no kuramya byagiye bitezwa imbere n’urusengero- Amahame anagendana cyane n’intego abaturage ba Chile baba barifuje kugeraho.”
Comments
Post a Comment