Skip to main content

Posts

VIDEO: IBYO ABABAHA'I BEMERA MU MYIZERERE YABO

Recent posts

Ukwigobotora : [Iyi nyandiko mu «Ibonekerwa rya Bahá'u willáh, Umubumbe wa kabiri, Andrinople 1863-68» ya Adib Taherzadeh, imp. 34-41.]

    Muri Nyandiko ye(Igisigo)   Bahá'u'lláh agaruka   ku mbaraga z’Ibonekerwa kandi yemeza ko binyuze muriyo umuntu ashobora kugira urwego rwiza ruri hejuru mu migenzereze myiza y’ukwemera. Yahamagariye abamwemera   guharanira kugera ku rwego bamuhindukirira bafite imitima itanduye hamwe n’ubwitange, hanyuma bakitandukanya n'ibintu byo mu isi. Muri nyinshi mu nzandiko ze Bahá'u'lláh yavuze ko ikintu gikomeye umuntu yagezeho ari ukwitandukanya na byose bisigasira   Ubumana. Ubugingo bushobora kubona kwizera no gutera imbere kugana Imana kugeza aho butandukaniye n’iyi si. Ariko kwigobotora akenshi byumvwa nabi kandi bigafatwa nkaho ari ukwanga isi. Amatsinda menshi y’abantu bakunda kuba mu bigo by’abihaye Imana cyangwa ibigo bisa nabyo, bibwira ko imikorere nk’iyi izamura urwego rw’ukwemera kwabo. Inyigisho za Bahá'u'lláh zirwanya rwose ibi. Urugero, mu nyandiko ye ya kabiri kugeza kuri Napoleon III, Bahá'u'lláh abwira abihayimana muri aya magambo at...

Ihame ry'uburinganire hagati y'abagabo n'abagore

“ Mugire icyizere! Vuba aha hazaza iminsi aho abagabo babwira abagore bazakoresha aya magambo : “ Murahiriwe ! Murahiriwe ! Mu by’ukuri, mukwiriye impano zose. Mu by’ukuri, mukwiriye kwambika imitwe yanyu ikamba y’ikuzo rihoraho, kubera ko mu buhanga n’ubumenyi, mu mico myiza hamwe n’ubuziranenge, muzaringanira n’umugabo, hanyuma ku byerekeranye umutima mwiza, impuhwe zihebuje no kugira igikundiro, murabaruta.” ‘Abdul’-Bahà ------------------------- Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa mukandika kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300. E-mail : aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose. KANDA HANO UKURIKIRE ANDI MAKURU Y'ABAHA'I KU ISI                                 BAHA'IS DE RUBAVU TV

Ibyo wamenya ku gisibo cy'Ababahá'í

“O Mana yanjye, iyi niyo minsi ya mbere mu minsi washyizeho ngo abakwemera bayikurikize mu Gisibo. Ndabasaba mwe ubwanyu ndetse nawe ubwe wasibye ku bw’urukundo rwanyu ndetse n’umunezero wanyu ukwiye – atari ku giti cye cyangwa ubushake , atari ku bwo gutinya umujinya – ndetse ku bw’amazina ahebuje n’indangagaciro zikomeye, k u kweza abagaragu bawe urukundo ruhebuje uretse wowe no kubegereza hafi y’aho kukuramya huje urumuri rwo mu maso hawe ndetse n’inteko y’ubumwe Bwawe. Murikira imitima yabo, O Mana yanjye, hamwe n’urumuri rw’ubumenyi bwawe kandi bonesha mu maso habo  n’urumuri rw’izuba rirasa riturutse ku mpera z’isi y’ububasha Bwawe. Ushoboye gukora ibikunezeza. Nta yindi Mana uretse Wowe, icyubahiro cyose ni icyawe, n’ubufasha bwose busabwa n’abantu ni Ubwawe. Bafashe Mana, guhamya Ubutsinzi bwawe ndetse no kuzamura Ijambo ryawe. Bareke bababare, hanyuma, babe ibiganza by’Ukwemera kwawe hagati mu bagaragu Bawe, ubagire abaguhamya Idini ryawe ndetse n’Ibikuranga kandi bagusi...

Imigenzereze ikenewe mu isi ya none

Biragaragara ko inyigisho z’amadini y’ibinyoma, imyemerere ya kera n’imigenzereze y’abakurambere biri hirya no hino byiyitirira ku kuvuga ukuri kuva ku Mana, bikwiye kuvaho kandi bikavugururwa. Bikwiye kwamaganwa hanyuma hakemezwa uburyo bushya. Imyumvire y’inyokomuntu ikwiye guhinduka. Umuti mushya n’igisubizo ku bibazo by’abantu bikwiye kwemerwa. Ibitekerezo bya muntu ubwabyo bikwiye guhinduka ndetse bikajyana no guhindura isi. Mu by’ukuri nk’uko ibitekerezo n’imvugo zo mu myaka ya kera nta musaruro byazanye kugeza uyu munsi, ndetse n’amahame , amategeko yashyizweho na mwene muntu birashaje kandi byabaye inzitizi ku gutanga umusaruro kw’idini. Ni ukuri byabaye imbarutso y’urwangano n’umwijyane mu batuye isi bose; intambara n’ubwicanyi  byatumye ubumwe bw’inyokomuntu bubura umwanya mu mibereho yabo. Hagati aho rero, ni inshingano zacu muri iki kinyejana cy’umunezero ngo dusesengure neza ibikenewe kugira ngo habeho idini nyakuri riva ku Mana, tugashaka ukuri kose kuganisha ku bumwe...

Isabukuru z’Impanga:Ivuka rya Bab & Ivuka rya Baha’u’llah

Nyuma y’uko kwigaragaza kwa Bab no kwihuta kw’abantu b’inzego zose, abakungu, abakene, abavugabutumwa, abahanga n’abaswa basubizaga cyangwa bitabiraga inyigisho ze, umuhengeri w’abarwanyi n’abahakanyi bagendaga biyongera cyane mu bayobozi b’amadini n’abategetsi, bamucira guhorwa Imana kwa Bab n’itsembatsemba ry’abantu benshi n’abemezi. Ubwo bubabare bwose,uko gutotezwa kw’indengakamere, nk’uko byari byahanuwe na Bab, Ukwemera Baha’i kwari kwaratangiye kwamamara ku isi hose. Ubutumwa bw’ibanze bwa Bab bwari ugutegura ukuza k’ukwigaragaza kw'Imana, Baha’u’llah (Ikuzo ry’Imana) aho intego ye ari ugushyiraho imisingi   y'ubutungane   na none inzego z’ukwimakaza kw’amahoro kwa bene m untu no kwimakaza amahoro yasezeranyijwe kuva kera cyane mu mateka y’amadini y'isi. Mu ntangiriro y’umusozi Carmel, hubatse ubuturo Bwiza, bubitswemo umubiri wa Bab, buzungurutswe n’ubusitani, bugizwe n’ihuriro ry’ubutungane n’imitegekere y’Ukwemera Baha’i...

Umuntu na Sosiyete : UMURYANGO

Abantu ntabwo baremwe ngo babeho bonyine ahubwo, mu by’ukuri, baremwe kugira ngo babarizwe mu miryango. Imikoranire ni ingenzi kugira ngo tubeho neza ,tunatere imbere. “ Hari inyamaswa zitarura ngenzi zazo zikajya kwibana,” niko yavuze ‘Abdu’l-Bahá. “ Ariko ibi ngibi ntibishoboka ku mwana w’umuntu. Mu buzima bwe kubana no gukorana n’abandi ni ingenzi. Biciye mu mikoranire no guhura tubona umunezero, iterambere ry’umuntu ku giti cye n’itsinda ryose muri rusange.” Imiryango birumvikana ko ishobora kwireba bitewe n’ikiyihuje, urugero, abaturanyi bo mu gace runaka, abemera b’idini, abahuriye hamwe mu kigo cy’ishuri cyangwa mu kazi runaka. Mu muryango runaka , umuco bimakaza, indangagaciro ziwugenga, ndetse n’imiterere y’ibitekerezo ndetse n’imyitwarire irema, byose bigenwa mu buryo bwagutse n’abawugize bitewe n’umurongo wintego bafite. Mu gihe iyo ntego igamije imibereho myiza ya sosiyete,   umuryango uhinduka inkingi ibarizwamo imbaraga zihuriye ku gikorwa kimwe, aho unasanga icyi...