Nyuma y’uko kwigaragaza kwa Bab no kwihuta kw’abantu b’inzego zose, abakungu, abakene, abavugabutumwa, abahanga n’abaswa basubizaga cyangwa bitabiraga inyigisho ze, umuhengeri w’abarwanyi n’abahakanyi bagendaga biyongera cyane mu bayobozi b’amadini n’abategetsi, bamucira guhorwa Imana kwa Bab n’itsembatsemba ry’abantu benshi n’abemezi.
Ubwo bubabare bwose,uko
gutotezwa kw’indengakamere,
nk’uko byari byahanuwe na Bab, Ukwemera Baha’i
kwari kwaratangiye kwamamara
ku isi hose.
Ubutumwa bw’ibanze bwa Bab bwari ugutegura ukuza k’ukwigaragaza kw'Imana, Baha’u’llah (Ikuzo ry’Imana) aho intego ye ari ugushyiraho imisingi y'ubutungane na none inzego z’ukwimakaza kw’amahoro kwa bene muntu no kwimakaza amahoro yasezeranyijwe kuva kera cyane mu mateka y’amadini y'isi. Mu ntangiriro y’umusozi Carmel, hubatse ubuturo Bwiza, bubitswemo umubiri wa Bab, buzungurutswe n’ubusitani, bugizwe n’ihuriro ry’ubutungane n’imitegekere y’Ukwemera Baha’i.
Incamake y’amateka y’ubuzima bwa Baha’u’llah.
Baha’u’llah niwe mutangizi w’ukwemera Baha’i.
Yavukiye I Téhéran mu muryango w’ibwami, umubyeyi we
yakoraga muri
reta y’umushehe wa Iran.
Ku myaka 27,
umubyeyi we aza kwitaba Imana,
bamusabaga gusimbura se
i bwami. Ariko we aranga,kugira ngo agire igihe gihagije cyo gufasha aba babaye,abarwayi n’abakene (Aho byakomotse
kumuha izina "umubyeyi w’abakene") gushyigikira ubutabera.
Baha’u’llah ahishura inyigisho
z’ibanze yanditse harimo
igitabo cy’ibanze (Kitab-i Aqdas) yandikiye mu buroko
butagatifu bwa Yohani
( Akka).
Baha’u’llah yamaze imyaka 40 y’ubuzima bwe mu gucibwa cyangwa mu buroko. No mu
kwa munani 1868 kugeza mu 1877, yafungiwe mu mugi wa Turukiya hafi na Haifa.
Nyuma ajya gutura hanze y’uwo mugi mu giturage cy’ubuturo
bwa Bahji, Aho yarangirije ubuzima bwe bwo ku isi ABA Ari naho yashyinguwe ku itari ya 29 z’ukwa
gatanu mu 1892.
Ibyatoranyijwe muri
iyi minsi yo kwibuka
Ivuka rya Bab
“Mu izina ry’uwavutse
kuri uno munsi, We Imana yagize Umuteguza w’Izina
rye, Ushobora byose,Ukunda cyane !”
Uru ni Urwandiko twageneye
rya joro aho ijuru n’isi byamurikiwe
n’Umucyo wasakajwe ku biremwa byose
Wahawe umugisha yewe joro we! Kuko binyujijwe kuri wowe; havutse umunsi w’Imana, umunsi twategetse kuba
itara ry’agakiza ku batuye imijyi y’amazina,
inkongoro y’intsinzi ku ntwari z’imbuga (arenas) by’iteka zihoraho (eternity), n’umuseke w’ibyishimo
no kwizihirwa ku biremwa
byose Mana irakujijwe by’agahebuzo, Umuremyi w’ijuru,
Yo yateye uno Munsi guhishura rya
Zina ryatumye inkingirizi z’ibitekerezo bidafashe rishwanyagurika, ibihu by’imyumvire idahwitse bigahoshwa, kandi Izina rye “Ubaho ku bwe wenyine”
rikarasira hejuru y’ikirere cy’ukudashidikanya. Ku bwawe divayi yatoranijwe y’ubuzima bw’iteka yarafunguwe,
umuryango w’ubumenyi n’umuvugo wafunguriwe abatuye Isi bose, kandi amahumbezi
menshi aturuka kuri Nyiribambe yasakajwe muri buri Karere. Ikuzo ryose rihabwe iyo saha aho Ubukire
bw’Imana, Ushobora byose, Uzi byose,Nyir’ Ubushishozi Yigaragaje !
Yewe koraniro ry’isi n’ijuru! Iri ni rya joro rya mbere Imana yagize iki- menyetso cya rya joro rya kabiri havutse
uwo igisingizo na kimwe kidashobora kurata
bikwiye cyangwa ngo agire ikimuranga. Hahiriwe utekereza kuri ayo majoro
yombi. Mu by’ukuri, azasanga imiterere y’ayo igaragara ihuye n’icyoko cyayo
kitagaragara, kandi azamenyeshwa amayobera y’Imana
yihishe muri rino Hishura, ihishura ryatumye ifatizo
ry’ubuhakanyi rishegeshwa, ibigirwamana by’ibitekerezo bidafashe
bigacagagurwa, kandi ibendera ritangaza ngo “Nta yindi Mana itari Yo, Umunyembaraga, Ukujijwe,
Utagereranywa, Ukingira, Igihangange, Udashyikirwa” rikazamurwa.
Muri iri joro, umubavu wo kuba bugufi warasakaye, amarembo
yo guhuzwa ku iherezo ry’iminsi
yarafunguwe yose, naho ibiremwa byose byatewe no gutangara bigira biti: “Ubwami ni ubw’Imana, Nyagasani w’amazina,Waje afite inganji ibumbatiye isi yose”. Muri iryo joro ikoraniro
ryo mu ijuru ryijihije igisingizo cy’Umwami waryo,
Uri hejuru cyane, Nyirikuzo rihebuje, naho
icyoko cy’amazina y’Imana gisingiza Umwami w’itangiriro n’iherezo muri rino Hishura, ihishura rifite
imbaraga zatumye imisozi isanganira We Wihagije,
Uri hejuru bihebuje, naho imitima yiyerekeza uburanga
bw’Umukundwa cyane, amashami anyeganyezwa n’akayaga k’urukumbuzi
rwinshi, ibiti bizamura ijwi byitaba
We Mutimirwa, kandi isi yose ititira ku bw’icyifuzo cyayo cyo guhura n’Umwami Uhoraho, ndetse ibintu byose bigirwa
bishya n’Ijambo rihishe ryagaragariye muri iri Zina ry’igihangange.
Ivuka rya Baha’u’llah (1)
“Ni umutagatifu byagahebuzo, Usumba byose, Igihangange cyane”
Umunsi mukuru w’amavuko wageze, kandi We uri ubwiza
bw’Imana, Ushobora byose, Utegeka byose,
Ukunda cyane, yimitswe ku Ngoma ye. Ha- hirwa
uwamwegereye n’ uwo indoro y’Imana, Umufasha mu byago, Ubayeho ku bwe wenyine,
yerekejwe ho kuri uno Munsi. Vuga uti: Twijihije bino Birori mu Buroko bukuru cyane mu gihe abami bo ku isi bahagurikiye kuturwanya.
Ariko kandi
inganji y’abagome ntishobora kudutangira, cyangwa ngo imbaga zo Ku isi zidushegeshe. Kuri ibyo Nyir’Imbabazi
zihebuje ni gihamya ku rwego
rw’icyubahiro.
Vuga uti: Icyoko cy’ubukomezi cyashobora gushegeshwa n’ induru y’abatuye isi? Oya rwose, ku bw’ubwiza bwe bwashakaje uburabagirane bwaryo ku bintu byose byabayeho n’ ibizabaho! Iyi, mu by’ukuri, ni ikuzo
Ivuka rya Baha’u’llah (2)
“Ni umutagatifu byagahebuzo, Igihangange cyane”
Uku ni mu kwezi Paradizo
ubwayo yatatswemo imirabagire y’ubwiza
bw’uruhanga bwa Nyagasani wayo. Nyir’ ibambe. inyombya yo mu ijuru iramburura ijwi mu giti cy’ijuru, naho imitima y’abahawe ubutoni yuzura umunezero uhebuje. Nyamara muri rubanda,abenshi
muribo barayobye. Ha- hirwa
uwamumenye , akamurikirwa ibyasezeranijwe mu nyandiko z’Imana, Nyir’ubushobozi. Nyir’Ibambe kandi hagowe uwahakanye Uwo iteraniro ryo mu ijuru
ryayobotse, We wagaragaje ukuyoba kwa buri muhakanyi w’indako-
sorwa.
Ukimara kwakira Iyi nyandiko, hita uzamura ijwi uyiririmbana ubwiza n’uburyohe uvuga uti: Uhimbazwe wowe, Yewe Nyagasani wanjye nyir’ ibambe rihebuje kuko wanyibutse muri iyi nyandiko, yasakaje umubavu w’umwambaro w’ubumenyi bwawe, kandi rwateye inyanja z’inema yawe
ku- zamuka. Ndahamya ko ufite ububasha bwo gukora icyo ushatse
cyose.Nta y’indi Mana ibaho itari Wowe, Nyir’ ububasha,Uzi byose,Nyir’ububushishozi.
(Baha’u’llah, "Ma'idiy-i-Asmani", vol. 4, p. 342)
Incamake ku buzima
bwa Bab.
Bab, ni intumwa n’integuza ya Baha’u’llah, yateguraga abemezi be abaha
n'amabwiriza henshi na henshi mu nyandiko
ze abasaba kuzamwemera, nta gushidikanya na guke, “Uwo Imana izagaragaza”
Bab yavukiye Shiraz
mu majyepfo y’ubu Perusi.
Yari Siyyid bivuga
ukomoka Ku Ntumwa y'Imana Muhammad.
Umwana
muto cyane yamenye gusoma n’uburere bw’ibanze bw’umuco wabo. Akiri ingimbi,
yarangwaga n’imyitwarire ye, kubaha k’umwihariko kurenze n’imyitwarire yiyubashye cyane, yarafite icyubahiro kirenze.
Agejeje ku myaka 25, yatangaje ko muri gahunda ntagatifu,
Imana Yo isumba byose yaramutoranyije “Bab” yashakaga gusobanura muri aya magambo "Bab" ko yari “Umuryango”, inzira itugeza ku buntu
butugeza ku kubaho guhishe inyuma y’igishura cy’icyubahiro, igizwe
nibitangaza bitabarika bitagira iherezo, aho ihuriro ry’urukundo ryamurangaga n’ubushake bumuranga.
![]() |
Haifa, Israel |
-------------------------------------------------
Comments
Post a Comment