Abantu ntabwo baremwe ngo babeho bonyine ahubwo, mu by’ukuri, baremwe kugira ngo babarizwe mu miryango. Imikoranire ni ingenzi kugira ngo tubeho neza ,tunatere imbere. “ Hari inyamaswa zitarura ngenzi zazo zikajya kwibana,” niko yavuze ‘Abdu’l-Bahá. “ Ariko ibi ngibi ntibishoboka ku mwana w’umuntu. Mu buzima bwe kubana no gukorana n’abandi ni ingenzi. Biciye mu mikoranire no guhura tubona umunezero, iterambere ry’umuntu ku giti cye n’itsinda ryose muri rusange.”
Imiryango birumvikana ko ishobora kwireba bitewe n’ikiyihuje,
urugero, abaturanyi bo mu gace runaka, abemera b’idini, abahuriye hamwe mu kigo
cy’ishuri cyangwa mu kazi runaka.
Mu muryango runaka , umuco bimakaza, indangagaciro ziwugenga,
ndetse n’imiterere y’ibitekerezo ndetse n’imyitwarire irema, byose bigenwa mu
buryo bwagutse n’abawugize bitewe n’umurongo wintego bafite. Mu gihe iyo ntego
igamije imibereho myiza ya sosiyete,
umuryango uhinduka inkingi ibarizwamo imbaraga zihuriye ku gikorwa kimwe,
aho unasanga icyifuzo cy’umuntu n’
itsinda ryose byiyunze bigakora ikintu kimwe, bityo ugasanga imigirire y’itsinda
ikomejwe n’ishyira mu bikorwa ubushake bw’igitekerezo kigenderewe, kandi
bikanaba imbarutso y’ubwitange bw’icyiza rusange.
“ Icyo inyokomuntu ikeneye mbere na mbere ni ugukorana no
gufatanya n’abandi,”niko yavuze ‘Abdu’l-Bahá. “ Uko abantu bagira imibanire
ikomeye, niko habaho imbaraga mu kubaka ndetse no kugera ku byo bifuza mu nzego
zose z’ubuzima bwa muntu.” Mu buryo bumwe nk’uko inyokomuntu irenze cyane uko
uturemangingo twa muntu twihuza ngo dukore umubiri, niko umuryango wunze ubumwe
uba urusha cyane imbaraga za buri muntu
mu bawugize.
Abahá’í baba kandi bagakorera mu bice byinshi by’uyu mubumbe
w’isi, kandi birebeye hamwe ko bakwiye kuba intangarugero z’ukwishyirahamwe kw’inyokomuntu
yose. Aho batuye hose, imiryango y’Ababahá’í n’inshuti zabo bakora uko
bashoboye kose bagashyira mu bikorwa iby’inyigisho za Bahá’u’lláh aho zigaruka
ku iterambere ry’umuryango mu kwemera n’uburyo bufatika bw’ibintu. Mu rwego
rugaragazwa n’ubushake bwo kwiga , baharanira gutanga umusanzu wo kugira
umuryango uramya kandi ukanashyira imbaraga mu guteza imbere ibyiza rusange.Buri
umwe wifuza kugira uruhare mu guteza imbere iri hame , ahawe ikaze. Intego
yabyo , nyuma y’ibi byose, ni ugufasha abantu kwiyubakamo imbaraga zituma
bafata inshingano bo ubwabo mu by’imyemerere, imibanire n’abandi , ubumenyi
byose bigatera imbere kugira ngo bibone nkaho ari ab’ingenzi ku giti cyabo n’iterambere
ry’imiryango babarizwamo , kuruta uko baba abagenerwabikorwa n’abatekererezwa
ibyo bagomba gukorerwa.
-------------------------------------------------
Comments
Post a Comment