Ese ni iki bisaba ? Gukunda abantu, kurema icyizere
n’ubunyangamugayo kuri bose mu rwego rwo gukwirakwiza ubumwe bwa muntu mu isi
yose, gufasha, kugerwaho n’urukundo rw’Imana, kumenya Imana n’igituma umuntu
aba mwiza. »— ‘Abdu'l-Bahá
Ingingo y’ibanze y’inyigisho bahá’í igaragaza ko kuvugurura
indangagaciro za roho no gukorera abantu ari ibintu bibiri iteka bidashobora
gutandukana mu buzima . Ni mu nyandiko yanditswe n’umunyamabanga we,Shoghi
Effendi :
«Ntidushobora gutandukanya umutima w’umuntu n’ibimukikije
byo hanze hanyuma tuvuge ko igihe kimwe muri byo kizahinduka, ibintu byose
bizamera neza. Umuntu nawe ubwe ari mu bigize isi. Ubuzima bwe bw’imbere buri
mu bigize ibimukikije kandi na none bugira uko bubayeho bitewe n’ibi muri hafi
bimukikije.Mbese kimwe gikorera mu kindi kandi impinduka irambye mu buzima bwa
muntu ikomoka kuri urwo ruhurirane.»
Ni muri iyo ntumbero usanga ababahá’í bashyira imbere cyane
izo ntego mfatizo uko ari ebyiri mu buzima bwabo : Kwita ku mikurire ya roho,
ubumenyi no kugira uruhare mu guhindura umuryango mugari babarizwamo.
![]() |
Haifa, Israel |
Izo ntego uko ari ebyiri zifafasha ababahá’í gusobanukirwa ibyo bakwiye gukora
mu nzego zose. Urugero, ntabwo batumirwa mu masengesho gusa no gutanga
ibitekerezo mu buzima bwabo bwa buri munsi, ahubwo na none baba bakwiye
gushyira imbaraga mu kubiba roho y’urukundo mu baturanyi babo. Ikindi kandi
ntabwo basabwa gukaza no gusobanukirwa ubumenyi bw’idini ku giti cyabo gusa,
ahubwo baba bakwiye no gusangiza abandi inyigisho bahá’í. Ntabwo basabwa gusa
kwirinda ukwikunda mu buzima bwabo, ahubwo banasabwa gukora, umurava no
kwiyoroshya mu rwego rwo guhindura imiterere y’umuco bityo bikimakaza umunezero
no gukomeza neza inkingi z ‘ubumwe.
2. Ubuzima
bwa roho
« Hashimwe Imana, Umutima wawe ushime Imana, roho yawe
inezezwe n’inkuru nziza kandi usenge.Uburyo bwo gusenga nibwo niyo mahame meza…
» — ‘Abdu'l-Bahá
Gukora no gusenga ni iby’ibanze mu bigenga ubuzima
bw’umuryango ababahá’íbari gushyiramo imbaraga kugira ngo bishingize imizi mu
isi yose. Byongeye kandi, izi ni ingingo zidashobora gutandukana mu guteza
imbere ubuzima bw’umuryango. 'Abdu’l-Bahá yaranditse ati : ‘’ Gutera imbere
n’ubutunzi biva mu bikorwa no kuramya byose byerekeza ku gukorera no gusenga
Imana.
Gusenga bifite uruhare rudashidikanywaho mu buzima bahá’i ,
haba ku muntu ku giti cye, mu muryango ndetse no ku rwego rw’inteko. Ku manywa,
ababahá’i baharira imitima yabo amasengesho y’Imana mu rwego rwo gusaba
ubufasha bwayo, gusaba mu mwanya w’abo bakunda, kugira ngo bayihe amashimwe,
kongera gushaka inama. Byongeye kandi, amahuriro y’abasesenguza aho usanga
inshuti zahuye kugira ngo zitangize umushinga, zitangiza kandi zikanasozanya
amasengesho igihe cyose.
Akenshi ababahá’í bategura, amahuriro aho usanga hari
inshuti zabo , ababahá’í cyangwa se abatari ababahá’í, barahura bagasenga. Ayo
mahuro y’amasengesho agira uruhare mu gukangura amarangamutima ya roho ku baba
bayitabiriye ndetse ibi binajyana n’ibikorwa bishyirwa mu ngiro , bikageza ku
buzima bw’umuryango bwuzuye roho y’urukundo kandi bwibanda ku ntego yo kugera
ku butunzi bufatika n’ubwa roho.
Inteko ya Mashriqu’l-Adhkar igaragaza ko ubwo bumwe
bw’isengesho no gukora. Imiterere igizwe n’inyubako yo hagati , aha hafatwa
nk’ahantu hibanze habera amasengesho ndetse n’andi mazu yagenewe uburezi,
kuvuriramo ndetse n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’umuryango mugari.
Nubwo uyu munsi Abamashriqu’l-Adhkar ari bake mu isi, imbuto z’ibyo batangije
zigera mu miryango yose ndetse buri bantu bazasarura inyungu z’izi mbuto m ugihe cy’ahazaza.
3. Ubuzima
bw’umuryango n’abana
«Niba urukundo n’ubwumvikane bigaragaye mu muryango, uwo
muryango uzatera imbere ndetse ugaragaremo umucyo na roho… »— ‘Abdu'l-Bahá
Ubumwe bw’umuryango niryo zingiro ry’ibanze mu muryango wa
muntu. Ibi bitanga imiterere y’ibanze mu iterambere ry’indangagaciro n’ububasha
bwo guhimbaza. Biturutse ku mikorere iboneye n’iterambere ku ifatizo
ry’urukundo ruhuza abantu bawo, umuryango niwo umenyekanisha icyo gitekerezo
kirambye mu kuri aho ukubaho neza kwa muntu kuba gufatiye ku iterambere ndetse
no kubaho neza kw’abandi.
Akamaro k’ibanze k’umuryango ni uburezi bw’abana kugira ngo
bashobore kumva neza inshingano bafite kugira ngo bakure mu bya roho ndetse no
kugira uruhare mu iterambere. ‘Abdu'l-Bahá Yemeza ko nyina na se w’umwana bafite inshingano « zo[…] guha uburezi umwana w’umukobwa
n’umuhungu » n’ababyeyi b’ababahá’í
bafite inshingano z’ibanze mu burezi bw’abana babo, ntibagomba
kwibagirwa umukoro wabo muri uru rwego. Ariko uburezi bw’abana ntibureba
ababyeyi gusa. Umuryango mugari nawo uba
ufite uruhare runini ukwiye kubigiramo. Umuryango bahá’í cyane cyane iki ni
ikibazo uba ukwiye kugiramo uruhare rufatika. Ndetse n’amashuri yigisha
iby’imigenzereze na roho by’abana, yakira bose , ibi biri mu by’ibanze
ababahá’í bashyira aho babarizwa.
Urubyiruko
«Nubwo ibikorwa bitandukanye byababaho, ubushake bwo
guharanira impinduka zubaka n’ububasha bwo gukora neza, ibi bimenyetso bibiri
by’urwego rw’ubuzima mucamo, ntabwo biheje ku bwoko cyangwa se ubwenegihugu
runaka, kandi ntabwo bigendera ku butunzi runaka. Byose bigize ikigero
cy’ubusore mwese mufite kandi muhuriyeho, gusa kimara igihe gito kandi hari
izindi mbaraga nyinshi z’imiryango ziza zikakigiraho uruhare. Ni ingenzi,
kwihatira kubigiramo uruhare, nk’uko ‘Abdu’l-Bahá, yabivuze « bakuye inyungu mu
gihe bari ku isi. »— Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera.
Mu mateka bahá’i urubyiruko rwagize uruhare rufatika. Báb we
ubwe yari afite imyaka makumyabiri n’itanu ubwo yatangaza iby’ubutumwa bwe
ndetse na benshi mu ntumwa ze bari urubyiruko ubwo bemeraga iby’umuhamagaro we.
Mu bihe bya Bahá’u’lláh na ‘Abdu'l-Bahá,
urubyiruko nirwo rwari imbere cyane mu gutangaza ubutumwa bwiza bw’ukwemera
gushya ndetse bakanakwirakwiza izo nyigisho.
Bigendeye ku rugero rwabo
n’urw’abandi bantu badasanzwe bafunguye inzira, urubyiruko bahá’í
rwagiye ruhaguruka muri buri gisekuru kugira ngo bitabe umuhamagaro wa
Bahá’u’lláh. Ibyo bakora biba biyobowe n’abayobozi b’ukwemera kw’ababahá’i. Uyu
munsi Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera ihamagarira urubyiruko bahá’i kubyaza
umusaruro ubuzima n’umunezero biboneka mu myaka yabo kugira ngo batange
umusanzu ukwiye mu iterambere rya roho n’umubiri.
Inama n’umurava byatanzwe n’Inzu Nsanganyasi ni
byinshi,nk’uko igisubizo cy’urubyiruko bahá’i muri iki gihe n’ibikorwa bakoze
bigenda bihinduka kugira ngo bigaragazwe aha ngaha. Amapaji yo muri urwo rwego
yibanda ku rugero rumwe : Uruhererekane rw’inama zabayeho ahantu 114 ku isi hose mu mwaka wa
2013, kuva zatangazwa zagiye zikurikirwa n’inama ntoya nyinshi cyane.
5. Ubushobozi
bw’inteko
« Mu gihe inteko z’Ukwemera zifite uburambe…ziba zishobora
gutanga ubufasha,ibikoresho ndetse n’inama zikwiye mu byemezo runaka kandi
biboneye, aha izi nteko ziba zishobora kugenzurana hagati yazo mu mahoro
n’ituze ndetse n’abandi bantu zikorera, ndetse no guha ubushobozi abantu
n’amatsinda mu rwego rwo guhindura umuryango mugari. »— Inzu Nsanganyasi
y’Ubutabera.
Iterambere rirambye ry’inzego z’ubuyobozi bw’umuryango
bahá’i n’ivugurura ry’impinduka zabwo ni ibyiciro biba byiharirye biba
byitaweho by’umwihariko kuva ukwemera bahá’i kwabaho. Iyi ngingo ivugwa mu
buryo burambuye mu cyegeranyo kivuga ku nzego z’ubuyobozi bahá’i , l’Ordre
administratif bahá’i.
Imbaraga ababahá’i bashyira mu kuvugurura ububasha bw’inteko
ndetse n’uburyo baba bitaye ku iterambere ry’inzego z’ubuyobozi ntabwo biba
bigamije gusa kongerera ababahá’i ubushobozi bwo gucunga neza ibikorwa byabo.
Ababahá’i bo babona muri iryo terambere umusanzu ukomeye kandi wa ngombwa mu
ihame rishya ry’umuryango nk’uko byagaragajwe na Bahá’u’lláh ndetse n’uburyo
bushya bwa muntu bwo gukora ibikorwa bye bya politike, umuryango n’umuco.
6. Inshingano
mu buzima bw’umuryango
«Ni hamwe n’ibitekerezo mu buryo bwa roho usanga ababahá’í
bakorana, mu byo batunze, n’umubare wiyongera w’ibikorwa, ibigo, amatsinda
n’abantu,bagatangiza imikoranire iba igamije guhindura umuryango ndetse no
guteza imbere ubumwe, guteza imbere imibereho myiza ya muntu no kugira uruhare
mu bumwe bw’isi. »— Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera.
Bahá’u’lláh Agira inama abigishwa be : «Mwite cyane ku bintu
nkenerwa mu gihe murimo kandi ibiganiro byanyu byibande ku byo bibasaba . »
Ndetse mu isi nzima, ababahá’í-umwe cyangwa mu matsinda-
baharanira kugira icyo bakora mu buzima bw’umuryango, bakorana mu buryo bwa
hafi n’amatsinda atandukanye kugira ngo
haboneke iterambere mu buryo bufatika n’ubwa roho.
Aha hari ibyiciro bibiri by’ibikorwa byuzuzanya. Igikorwa
cy’umuryango gitondagura neza uruhurirane rw’ibikorwa,akenshi ibigo aho
bikorera biba bifite intego yo kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza
y’abaturage n’imitungo yabo. Mu buryo bufatika , ababahá’í bakora uko bashoboye kugira ngo batange umusanzu w’umutungo rusange mu cyiciro cy’ibitekerezo
aho bagaragara mu mbwirwaruhame z’umuryango. Ibi nibyo ababahá’í baheraho
biyumvamo gusangiza ibitekerezo baba barakuye mu nyigisho bahá’í ahantu no mu
miryango itandukanye. Inteko z’imbere mu gihugu zihuza ibikorwa n’umuhate by
‘ababahá’í aho banagaragara mu biganiro bishingiye ku ngingo z’iterambere rya
rubanda mu gihe ku rwego mpuzamahanga Umuryango mpuzamahanga bahá’i ugaragazwa mu nzira nyinshi ku isi , aho uba
ushishikajwe cyane n’ibibazo nk’iby’uburinganire bw’umugore n’umugabo
n’iterambere rirambye.
Comments
Post a Comment