Ibihungabanya isi biturutse ku madini no ku mibanire y’abantu. “…Isi iri mu kaga gakomeye kandi ubujiji bukabije bwiganje mu mitima y’abayituye…” “…Mu by’ukuri mvuze ko: kudakabya ni ngombwa mu bintu byose, kurenza urugero niho ibibi byose bituruka.Murebe uko amajyambere y’iburengerazuba yahindutse isoko y’iterabwoba mu bantu! Igikoresho cy’ubugome cyagiye kiboneka buhoro buhoro, none hadutse ubugome bukabije,busenya ubuzima ku buryo amaso n’amatwi bitigeze byumva cyangwa ngo bibone ibintu nk’ibyo…” “…Amajyambere atuzanira ibyiza iyo atarengeje urugero naho iyo yarurengeje ahinduka isoko y’ibibi byinshi…Umunsi uregereje ubwo ayo majyambere azatwika imijyi yose yo ku isi…” “Abantu bazinangira mu bugome kugeza ryari? Imiyaga y’ubwihebe irahuhira mu byerekezo byose, kandi amahane atandukanya kandi ababaza abantu ariyongera buri munsi.Ubu ibintu bimeze nabi cyane kandi ibimenyetso by’imvururu n’impagarara bishobora kugaragara…” “…Ubu isi iri ku gise. Umubabaro wiyonge...